Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 12 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 12 Mutarama

Turi ku wa 12 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1911: Kaminuza yitwa Philippines College of Law yarashinzwe, aho batatu mu bayiyandikishijemo bwa mbere babaye aba perezida ba Philippines.
1964: Muri Leta ya Zanzibar, hatangiye impinduramatwara y’inyeshyamba zigometse ku butegetsi maze zitangaza ko Zanzibar ibaye Repubulika.
2010: Haiti, umutingito wahitanye ababarirwa hagati y’ibihumbi 200 na 300 ndetse usenya Umujyi wa Port-au-Prince mu buryo bukomeye. (…)

Turi ku wa 12 Mutarama 2026.

Ku munsi nk’uyu mu mateka Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Antonio na Mutagatifu Arcadius.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1911: Kaminuza yitwa Philippines College of Law yarashinzwe, aho batatu mu bayiyandikishijemo bwa mbere babaye aba perezida ba Philippines.

1964: Muri Leta ya Zanzibar, hatangiye impinduramatwara y’inyeshyamba zigometse ku butegetsi maze zitangaza ko Zanzibar ibaye Repubulika.

2010: Haiti, umutingito wahitanye ababarirwa hagati y’ibihumbi 200 na 300 ndetse usenya Umujyi wa Port-au-Prince mu buryo bukomeye.

2015: Cameroon yagabye igitero ku mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ahitwa Kolofata, yica abarwanyi bawo 143.

2020: Ikirunga cyo muri Philippines ahitwa Taal cyararutse abantu 39 bahasiga ubuzima.

Mu muziki

1999: Britney Spears yashyize hanze album ya mbere yise “Baby One More Time” mu gihe mu 1990 Bob Dylan, yamaze umwanya muremure ku rubyiniro mu mateka ye y’umuziki aho yaririmbye indirimbo 50 mu gihe cy’amasaha ane n’iminota 20, mu gitaramo yakoreye muri Leta ya Connecticut.

Abavutse

1964: Umuherwe Jeff Bezos, washinze Ikigo cya Amazon.

1989: Axel Witsel, Umubiligi ukinira Girona muri Espagne n’Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi.

Abapfuye

2023: Lisa Marie Presley, umuhanzikazi w’umunyamerika akaba n’Umukobwa wa Elvis Presley.

2003: Maurice Gibb, umuhanzi w’Umwongereza wamamaye mu ndirimbo nka ‘Stayin’ Alive’ na ‘How Deep Is Your Love.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *