
Igihe shampiyona y’u Rwanda izatangira cyamenyekanye
Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje ko shampiyona y’umwaka w’imikino 2025/26 izatangira itariki ya 12 Nzeri 2025 ikazasoza ku ya 24 Gicurasi 2026.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryagaragaje ko shampiyona izatangira tariki ya 15 Kanama 2025, bivuze ko itangizwa ryatewe ipine inyuma ho hafi ukwezi.
Bivuze ko ikipe ya APR FC itazakina Umunsi wa Mbere wa shampiyona kuko izaba iri muri Tanzania ku itariki ya 2 kugeza 15 Nzeri 2025 gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.
Kuri ubu amakipe ari mu mikino yo kwitegura umwaka mushya w’imikino(Pre-season) aho nka APR FC iri mu nkera y’abahizi, irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda no mu mahanga.
Ku rundi ruhande hari kwibazwa igihe FERWAFA Super Cup ya 2025 izabera gusa izakinwa hagati muri Shampiyona.
Igikombe cya Shampiyona giheruka cyegukanywe na APR FC, kiba igikombe cya gatandatu cyikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.