BNR yazamuye inyungu fatizo igera kuri 6.75%
2 mins read

BNR yazamuye inyungu fatizo igera kuri 6.75%

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatanaje ko yazamuye inyungu fatizo yayo iva kuri 6.5% igera kuri 6.75%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

‎Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro  n’itangazamakuru, kuru uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025 mu rwego kugaragaza imyanzuro y’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’Ishusho y’Urwego rw’Imari mu Rwanda y’iki gihembwe.

‎Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda,Soraya Hakuziyaremye yasobanuye ko umwanzuro wo kuzamura inyungu fatizo wafashwe nyuma y’uko mu gihebwe cya kabiri cya 2025, hagaragaye izamuka ry’ibiciro ridasanzwe, ryatewe n’izanuka ry’ibiciro by’ibiribwa nyuma y’uko umusaruro w’igihembwe cy’ihinga, 2025 B wabaye muke.

‎Ati “Nkuko byagiye bigaragara twabonye umuvuduko w’ibiciro ku masoko ugenda uzamuka mu mezi abiri ashize nuko wageze kuri 7% mu kwezi kwa Gatandatu na 7.3% mu kwezi kwa karindwi ahanini bikaba bishingira ku biciro by’ibiribwa bishingira ko umusaruro w’igihembwe cy’ihinga cya A uba wararangiye kandi uwo mu gihembwe cya B habonetse utari witezwe”.

‎Yasobanuye ko kandi, uretse ibiciro by’ibiribwa mu kwezi kwa Karindwi habayeho kuzamuka kw’ibiciro by’amahoteli bitewe n’umusoro ku nyongeraciro washyizweho, ndetse n’ibiciro bya lisanse bikiyongera , bigatuma habaho kuzamuka kw’ibiciro muri rusange.

‎Guverineri Soraya Hakuziyaremye, ashimangira ko kuba hafashwe iki cyemezo nta mpungenge biteye, ahubwo ko biri mu rwego rwo kugira ngo muri uyu mwaka n’utaha hatazabaho kurenga igipimo fatizo cy’izamuka ry’ibiciro kingana 8 %.

‎Ubusanzwe igipimo fatizo cy’azamuka ry’ibiciro kigomba kuba kiri hagati 2% ndetse 8% mu rwego rwo kwirinda ko amafaranga atakaza agaciro.

‎BNR, ivuga ko izakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bayo mu gucunga ingorane zishobora kubaho no gushyiraho ingamba zigamije gusigasira ubudahungabana bw’Urwego rw’imari mu Rwanda.





Soraya Hakuziyaremye, Guverineri wa Banki Nkuru y, u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, BNR yatangaje ko inyungu fatizo yazamutse iva 6.5% igera kuri 6.75%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *