Inkera y’Abahizi: AS Kigali mu nzira yo Guhiga andi makipe bahanganye
1 min read

Inkera y’Abahizi: AS Kigali mu nzira yo Guhiga andi makipe bahanganye

Nyuma yo gutsinda umukino wa Kabiri mu irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC yo yatsinzwe uwa Kabiri, AS Kigali ishobora kwegukana igikombe cy’iri rushanwa rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, ni bwo hakomeje irushanwa “Inkera y’Abahizi”, hakinwa imikino y’umunsi wa Kabiri w’irushanwa.

AS Kigali yaje itumiwe n’abariteguye, ikomeje kuhagararira ibihe byiza. Mu mukino wa yo wa Kabiri, yatsinze Azam FC igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu, Rudasingwa Prince kuri penaliti.

Nyuma yo gutsinda iki kitego, Rudasingwa Prince yavuze ko muri Rayon Sports ayajyaga abona umwanya.

Yari intsinzi ya Kabiri y’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, nyuma yo gutsinda APR FC umukino ubanza kuri penaliti 5-4. Ibi birasobanura ko umukino wa gatatu bizaba bisaba ko iyi kipe iwunganya na Police FC cyangwa ikawutsinda ubundi ikegukana igikombe cy’iri rushanwa.

Biteganyijwe ko imikino isoza irushanwa “Inkera y’Abahizi”, izakinwa mu mpera z’iki cyumweru. APR FC izaba yakinnye na Azam FC mu gihe AS Kigali izaba yakinnye n’ikipe y’Abashinzwe Umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *