
Kwayura kimwe mu bimenyetso byo kudasinzira neza
Hari abantu usanga mu masaha y’akazi cyangwa se igihe bari gukora ibindi bintu by’ingenzi bibasaba gutuza, bagira ikibazo cyo kwayura bya buri kanya ku buryo bagerageza no kubirwanya ariko bikanga.
Iyo ibi bibaye, benshi batekereza ko ari umunaniro, bagatangira gushaka ibintu bituma badasinzira, nko kunywa ikawa, guhekenya shikarete n’ibindi, yarekera kwayura akumva ko ubwo birangiye.
Nyamara abahanga bagaragaza ko uko wayura cyane, wicara usinzira, cyangwa se wumva ibintu nk’inama cyangwa amasomo bikurambiye vuba, ari ibimenyetso byo kudasinzira neza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kutaryama ngo usinzire bihagije (kuryama hagati y’amasaha arindwi ndetse n’umunani), byongera ibyago byinshi byo kurwara indwara zinyuranye nka diabetes, umuvuduko w’amaraso, impyiko, umutima, umubyibuho ukabije, agahinda gakabije, stroke n’izindi.
Impuguke mu kuvura indwara zifata ubuhumekero, akaba n’umuhanga mu bijyanye n’imiti yo gusinzira mu kigo cy’ubuvuzi cya Mayo Clinic, Dr. Eric Olson, yavuze ko kudasinzira neza bikomeje kuba ikibazo giteje inkeke.
Ati “Kudasinzira neza bimaze kuba ikibazo giteje inkeke mu bantu kandi n’ingaruka ni nyinshi, uhereye ku mpanuka ziterwa no gutwara usinziriye, amakosa mu kazi n’ibindi bibazo by’ubuzima.”
Imibare igaragaza ko muri Amerika nibura buri mwaka haba impanuka zirenga ibihumbi 100, zitewe no gutwara abantu bagasinzira.
Kutaryama neza kandi ntabwo bikongerera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye gusa kuko binakongerera ibyago byo gutakaza ubushobozi k’ubwonko mu gukora ibintu bigiye bitandukanye, nk’uko umuhanga mu bijyanye n’imiti yo gusinzira mu kigo cy’ubuvuzi cya Veteran’s Administration Medical Center cyo muri Philadelphia, yabivuze.
Yagize ati “Iyo tugupimye, dushaka kureba uburyo ubwonko bwawe bukora mu bijyanye n’igihe usobanukirwa ibintu, kwibuka, guhuzahuza ibintu, dusanga abenshi bafite ibibazo byo kudakora neza kw’ibyo bintu, kandi ikibabaje muganira bakubwira ko nta kibazo afite.”