Pastor Dr. Joel Kubwimana yashyize hanze indirimbo nshya “Ni Igitangaza pe” ikomeje guhembura imitima
3 mins read

Pastor Dr. Joel Kubwimana yashyize hanze indirimbo nshya “Ni Igitangaza pe” ikomeje guhembura imitima

Umuramyi n’umuvugabutumwa Pastor Dr. Joel Kubwimana, ukomeje kuba indashyikirwa mu bikorwa by’ivugabutumwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ni Igitangaza pe, iboneka no mugitabo cy’indirimbo zikoreshwa naba kristo mu Rwanda Iyi ndirimbo ije isanganira izindi ndirimbo zakunzwe cyane yakoze zirimo Hallelujah, Imbohore ya Yesu n’izindi nyinshi zakoze ku mitima y’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Pastor Dr. Joel Kubwimana, uzwiho gukunda cyane gusoma no kwigisha Ijambo ry’Imana, asanzwe ayobora gahunda yise “Dusome Bibiliya”, gahunda imaze kugera kure cyane binyuze kuri YouTube. Iyi gahunda imufasha kugeza ku bantu benshi ubutumwa bwiza, aho bafatanya nawe basoma Bibiliya yose mu buryo bwimbitse kandi iha buri wese amahirwe yo gusobanukirwa n’ukuri kuyirimo.

Usibye indirimbo, Pastor Dr. Joel ni n’umwigisha w’ukuri kw’Imana. azwi cyane mu nyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, zikubiyemo ibisobanuro birambuye by’inyigisho z itandukanye za Bibiliya.

Aha ni ho yagaragaye nk’umukozi w’Imana w’inararibonye, wiyemeje gukoresha impano ze mu gufasha abakristo gusobanukirwa neza n’ubutumwa bwiza ndetse akahimbaza Imana kubwiyo mpano na agakiza yahaweNk’umupasitori muri Harvest Mahako, Pastor Dr. Joel akomeje kugira uruhare rukomeye mu kwagura umurimo w’Imana.

Ni umushumba wiyemeje kuyobora abantu mu nzira y’ukuri, ndetse akagira n’umutima wo gufasha abandi bakozi b’Imana mu murimo w’ivugabutumwa, abashyigikira mu buryo butandukanye.

Indirimbo ye nshya “Ni Igitangaza pe” Mu magambo yayo, agaragaza imbaraga n’ubutwari bw’Imana mu buzima bwa muntu, ibintu byatangiye gukora ku mitima y’abatari bacye kuva yasohoka.Uretse impano ye yo kuririmba, Pastor Dr. Joel azwiho kuba umwanditsi w’indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse kandi bukora ku mitima.

Indirimbo yagiye yandika mu bihe bitandukanye zahaye benshi ihumure, zibibutsa gukomeza kwizera Imana mu bihe bigoye , Kwizera Yesu no gushimira Imana mu bihe byizaIkindi kigaragara muriwe nuko afata umuziki nk’iyindi nzira yo kwigisha Ijambo ry’Imana. Indirimbo ze ziba zifite ubutumwa bwimbitse bujyanye n’inyigisho ze, bityo bikaba intwaro ikomeye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Pastor Dr. Joel azwiho umurava n’umuhate wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bwose bushoboka. Afite icyerekezo cyagutse cyo kubona abantu benshi bagera ku Ijambo ry’Imana binyuze mu ikoranabuhanga, indirimbo, inyigisho ndetse n’amasengesho.Abamuzi bamugaragaza nk’umukozi w’Imana wihariye, ufite umutima wo guca bugufi ariko ufite n’imbaraga zidasanzwe mu kwamamaza ubutumwa bwiza.

Uruhare rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’ivugabutumwa ntirwashidikanywaho, kuko akomeje kugenda asiga izina rikomeye mu iterambere ry’umuziki n’ukwemera mu Rwanda.

Indirimbo “Ni Igitangaza pe” ikaba ishimangira izindi mpano zidasanzwe Pastor Dr. Joel Kubwimana afite, ndetse ikaba yongera kugaragaza umusanzu we w’ingenzi mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda, no gukomeza gukangura imitima y’abantu benshi gukomeza kwizera Imana mu mibereho yabo ya buri munsi.

https://youtu.be/jGMNTsCwhM8?si=mPeH5AtpMuAvEMjs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *