FEASSA2025: U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri mu mikino y’amashuri
1 min read

FEASSA2025: U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri mu mikino y’amashuri

Amashuri ya International Technical School Kigali na APE Rugunga amwe mu yari ahagarariye u Rwanda, yegukanye ibikombe mu mukino wa Basketball mu mikino ihuza amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba yaberaga muri Kenya.

Izi ntsinzi zagezweho nyuma y’uko ku wa Gatanu ITS Kigali ku mukino wa nyuma wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batanu, itsinze ishuri rya AMUS School ryo muri Uganda amanota 74-64 mu gihe muri 1/2 yari yasezereye Laiser Hill iyitsinze amanota 76-51.

U Rwanda kandi rwegukanye igikombe muri Basketball ikinwa na batatu binyuze mu ishuri rya APE Rugunga aho ku mukino wa nyuma ryatsinze St Josep’s Boys amanota 21-18.

Mu yindi mikino, muri Handball ADEGI yatahanye umwanya wa kabiri itsindiwe ku mukino wa nyuma na Kimilili yo muri Kenya ibitego 31-30, muri ruhago ES Mukungu nayo itsindirwa ku mukino wa nyuma.

Muri rusange muri iyi mikino, yaberaga muri Kenya, u Rwanda rwari ruhagarariwe mu mikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball ikinwa n’abantu batanu ndetse no muri batatu, Handball, Rugby, Netball no mu mikino ngororamubiri.

Irushanwa rya FEASSA riba buri mwaka rigahuza amashuri yo mu Karere k’Iburasirazuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *