“Iyi Ntwari ni Nde?”Alarm Ministries Isobanuye  Yesu Kristo  neza Yongera kunyeganyeza imitima ya benshi
1 min read

“Iyi Ntwari ni Nde?”Alarm Ministries Isobanuye Yesu Kristo neza Yongera kunyeganyeza imitima ya benshi

Itsinda ry’abaramyi Alarm Ministries bongeye gususurutsa imitima y’abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo, basohora indirimbo nshya bise “Iyi Ntwari ni nde?”. Ni indirimbo yuje ubutumwa bukomeye bugaragaza Yesu Kristo nk’Intwari idasanzwe.

Ni indirimbo yuje ubutumwa bwimbitse bwerekeza kuri Yesu Kristo nk’Intwari y’ukuri yamanutse mu ijuru ikambara umubiri w’abantu, yemera gusuzugurwa, agahatirwa gucibwa urubanza atari we wacumuye, kugira ngo isi ibone agakiza. Mu magambo arimo ikinyuranyo giteye amatsiko nka “Mujya mumwita nde?” iyi ndirimbo ifasha umuntu gusubiza ikikibazo cya ninde Ntwari y’ukuri, ari yo Yesu Kristo wenyine.

Ubutumwa bwayo buri gukora ku mitima ya benshi kuva isohotse, aho abantu benshi bayigarutseho bavuga ko imbaraga zayo z’umwuka wera zibahumuriza kandi zikabibutsa agaciro k’umusaraba kuko ivuga ku rukundo rw’Imana rwinshi, Yesu watsinze urupfu ariko agapfa abikunze, ndetse n’amaraso ye yabaye inkomezi n’urukingo rw’iteka ku banyabyaha.

Mu kiganiro bamwe mu bayumvise bagiranye na Gospel Today, bavuze ko iyi ndirimbo ari impinduramatwara ku buzima bwabo kuko ibibutsa guhora bashingira ku byiringiro byo mu Mwami Yesu. Hari n’abemeza ko mu gihe isi yuzuyemo impagarara n’amakuba, indirimbo nka “Iyi Ntwari ni nde?” itanga amahoro n’umucyo ukenewe.

Alarm Ministries ikomeje kuba intangarugero mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana zifite ubutumwa bunoze kandi bufasha abantu kwegera Imana, naho Ben agaragaza ko ari umuhanzi ukomeje gutanga umusanzu ukomeye mu muziki wa gospel nyarwanda.

Iyo ndirimbo irimo amagambo akomeye arimo gusaba isi yose kumenya Kristo no kwemera izina rye kugira ngo amahoro yuzure isi, maze Umwami Yesu ategeke nk’uko amagambo aririmbwa asoza indirimbo abyerekana.

Indirimbo “Iyi Ntwari ni nde?” ubu iri mu zihabwa umwanya ukomeye mu nsengero, mu bitaramo by’ivugabutumwa ndetse no mu mitima y’abakunzi ba gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *