Indirimbo icuranganye ubuhanga yitwa “ Aritamurura”  yongeye gusubirwamo n’Abakorerayesu Choir bagaragaza impamvu yatumye bongera kuyisubiramo
3 mins read

Indirimbo icuranganye ubuhanga yitwa “ Aritamurura”  yongeye gusubirwamo n’Abakorerayesu Choir bagaragaza impamvu yatumye bongera kuyisubiramo

Indirimbo “Aritamurura” ya Korali Abakorerayesu ya ADEPR Rukurazo yakunzwe cyane mu myaka yashize ndetse ikaba inibitseho igihembo cy’indirimbo nziza y’amashusho yahawe na Isange Corporation, yasubiwemo mu buryo bugezweho, ibintu byakoze ku mitima ya benshi.

Umuramyi Dominic Ashimwe wamamaye mu ndirimbo zirimo “Ashimwe”, “Nemerewe Kwinjira”, “Ntihinduka” n’izindi, ni umwe mu banuriwe cyane n’iyi ndirimbo. Yanditse ati: “Ab’imitima itinya nituze, ab’imitima ihagaze niyururuke, mu gitondo aritamurura. Amen!”

“Aritamurura” yanditswe na Joyeuse, yongerewe ibirungo n’abanyamuziki b’abahanga cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu buryo bw’amajwi, yakozwe na Nicholas, amashusho ayoborwa na Musinga anononsorwa na Eddy Cuts.

Josue Shimwa washinze New Melody Industries yakorewemo ibijyanye na Record and pre-mix ubwo hasubirwagamo iyi ndirimbo, ni we watoje abaririmbyi ba Abakorerayesu Choir mu bijyanye n’amajwi, naho ‘Sound’ yitabwaho na David ndetse na S – Janvier wari Sound Engineer.

Dore impamvu basubiyemo iyi ndirimbo yari imaze imyaka irenga 8 iri hanze

Umuyobozi Mukuru wa Korali Abakorerayesu, Mamille Mukangemanyi, yabwiye inyaRwanda ko “Aritamurura” ari indirimbo yakunzwe n’abantu benshi kandi n’ubu bakaba bakiyikunda aho bifuza guhora bayumva akaba ariyo mpamvu bayisubiyemo mu buryo bugezweho bwa ‘Live Recording’. Yagarutse ku byo bongereye muri iyi ndirimbo yabo y’amateka, ahishura ko harimo “umuziki uremereye ucuranganye ubuhanga; ubutumwa bugufi buri mu rurimi rw’igiswahiri butuma n’abandi bakoresha urwo rurimi bumva bakanacengerwa n’iyi ndirimbo. Yavuze kandi ko “imvamutima zariyongereye mu baririmbyi.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yabo ifite ubutumwa bwinshi ariko hari bubiri bw’ingenzi. Ati: “Ivuga intsinzi ya Yesu Kristo, ndetse ihumuriza abantu ibabwira ko Yesu afite imbaraga n’ubushobozi bwo kubitamururira”.

Abakorerayesu babajijwe icyifuzo bahora basaba Imana banyotewe no kubona kubona gisubizwa. Mamille Mukangemanyi uyobora aba baririmbyi adaciye ku ruhande yagize ati: “Icyifuzo duhora dufite ni uko ubutumwa bwiza bwa Kristo tuvuga bunyuze mu ndirimbo bwagera kure cyane kandi bugatanga impinduka zo guhindura abantu bava mu bibi bajya mu byiza”.

Abakorerayesu Choir bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Aritamurura” nyuma y’ukwezi kumwe bashyize hanze indirimbo bise “Njye nzi neza” – yasohotse kuwa Gatanu tariki 18 Nzeri 2025, ikaba ibumbatiye ubutumwa buhumuriza abantu bose bubabwira ko bazasa na Yesu Kristo. “Umukene cyangwa umukire tuzahindurwa duse na we”.

Abakorerayesu Choir yavutse mu mwaka wa 1992, ibivuze ko imaze imyaka 33 mu murino w’ivugabutumwa mu ndirimbo. Imaze kwandika indirimbo zirenga ijana, iziri hanze zirimo: “Nshingiye”, “Yamfashe ukuboko”, “Uko biri kose”, “Dawidi”, “Inyenyeli”, “Uri Imana y’icyubahiro”, “Aritamurura” n’izindi.

Aba baririmbyi bavuze ko mu murimo w’Imana bagiye bahura n’intambara, satani akabarwanya, gusa Yesu Kristo akitamurura. Bati: “Hari ubwo twakoreye amavuna mu Burasirazuba turara mu nzira imodoka zidupfiraho mu mavuna y’iminsi ibiri, gusa Imana yadukoresheje ubutwari. Hakijijwe abantu bagera kuri 80. Ati: “Icyo gihe Imbaraga z’umwijima zatumye imodoka zipfa.”

Abakorerayesu bitabiriye ibiterane bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no mu mahanga. Mu mpera z’umwaka wa 2015 bakoreye ivugabutumwa ry’iminsi itatu muri Tanzania ku butumire bwa Pentecostal Church yo muri iki gihugu. Ni urugendo rwamaze icyumweru rwatanze umusaruro batatekerezaga. Bati: “Twabonye iminyago myinshi abantu bava mu byaha bizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo, abandi bakira ihumure ndetse bagwiza n’imbaraga zo mu mutima”. Abakiriye agakiza muri icyo giterane, bamwe barabatijwe, abandi ubu ni abavugabutumwa bakomeye.

Uretse kuririmba no kuvuga ubutumwa bwo kubwiriza ijambo ry’Imana, Abakorerayesu izwi mu bikorwa by’umusamariya mwiza, hagamijwe gusohoza ibyanditswe byera biboneka muri Matayo 25:35 hagira hati: “Kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *