
Itorero Angilican ryijihije isabukuru y’imyaka 100 rimaze rikorera mu Rwanda
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yashimiye Itorero Anglican uruhare rigira mu iterambere ry’Igihugu, arisaba gusubiza amaso inyuma bakareba ibitaragenze neza bakabikosora.
Ni ubutumwa yatangiye mu Karere ka Kayonza i Gahini ku Cyemweru tariki 24, Kanama 2025, mu biriro byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iri torero rimaze rikorera mu Rwanda.
Senateri Dr Kalinda akaba na Perezida wa Sena, waruhagariye Guverinoma y’u Rwanda yashimye uruhare rw’Itorero Angilican mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, iterambere ry’ubukungu ndetse n’imiyoborere myiza.
yagize ati “Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 100, turashima ibikorwa by’Itorero Angilican mu Rwanda mu rwego rwo gufatanya na Leta mu kuzamura imiberehe y’abaturwanda, iterambere ry’ubukungu ndetse n’imiyoborere myiza”.
Mu butumwa bwe kandi yasabye iri torero gusubiza amaso inyuma, rikareba ibitaragenze neza rikabikosora.
Ati “Iki ni igihe cy’ibyishimo, ariko kandi ni n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukisusuzuma tugafata ingamba
nshya zituma dukosora ibitaragenze neza muri urwo rugendo rwose”.
Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilican mu Rwanda, Dr Mbanda Laurent avuga ko iri torore ryageze kuri byinshi by’ubukiye ku nkingi eshastu rigenderaho.
Yagize ati “Turashima ko inkingi Itorero Angilican ryubakiyeho uko ari eshatu; ivugabutumwa, kwigisha, kwita ku buvuzi, ari ikintu Imana yakoresheje mu ivugabutumwa muri iki gihugu, kandi turashima impinduka zabaye mu mitima y’abantu no muri sosiyete”.
Mu myaka ijana Itorero Angilican rimaze rikorera mu Rwanda, abarigannye bavuga ko bungutse mu buryo bw’umwuka ndetse n’umuburi kuko ryabafashije kwiteza imbere no kureka ingeso zari zarabananiye nyuma yo kwakira agakiza.
Nkeramihigo Jacques, ni umwe mu bahamirije Televiziyo y’Igihugu ko Itorero Anglican ryamufashije kuva mu bisinzi, ubu akaba ashobora kwita ku muryango we.
Yagize ati “Nari umuntu usanzwe nkora ibintu nta gahunda, mba no mu mayoga mba mu bintu bidasobanutse. Ariko aho itorero riziye ndacyizwa ibintu by’amayoga mbivamo, ubu nshobora gukurikirana umuryango wanjye”.
Itorero Angilican ryatangiriye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba mu 1925. Ubu rimaze rimaze kubaka amashuri abanza n’ayisumbuye 1300, ibitaro 3, ibigo nderabuzima 18 ndetse n’ingo mbonezamikurire 800 mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’abaturage.

Abakiristu mu Itorero Angilican bavuga ko ryabafashije mu buryo bw’umwuka ndetse n’umubiri.

Dr Mbanda Laurent, Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilican mu Rwanda.

Abayobozi bakuru mu nzego za Leta na ba Musenyeri bitabiriye ibiroro by’isabukuru y’imyaka 100 Itorero Angilican rimaze rikorera mu Rwanda.