Hatangajwe ibihugu Papa Leo XIV azasura muri Werurwe, Mata na Kamena 2026
Vatikani yatangaje ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo XIV ateganya gukora urugendo rwa gitumwa mu bihugu byo ku migabane y’Uburayi na Afurika muri aya mezi atandatu ya mbere ya 2026.
Nk’uko bitangazwa n’Ibiro bya Vatikani bishinzwe Itangazamakuru, Papa Leo XIV arateganya gusura ibihugu bine bya Afurika ari byo; Algeria, Cameroon, Angola na Equatorial Guinea, mu gihe i Burayi azasura Esipanye na Monaco.
Urugendo rw’Umuyobozi w’abarenga miliyari imwe na miliyoni magana ane ku isi ruzatangirira mu gihugu cya Monaco ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, mbere y’uko Kiliziya itangira icyumweru gitagatatifu.
Monaco nk’igihugu cyonyine cy’Uburayi aho Kiliziya Gatolika ifatwa nk’idini ry’igihugu, kikaba iguhugu cya kabiri gito ku isi nyuma ya Vatikani, ni ku nshuro ya mbere cyakiriye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi muri iki kinyejana.
Muri Mata 2026, Papa Leo XIVarateganya kuzamara iminsi 10 ku Mugabane wa Afurika aho azasura ibihugu bine bya Afurika kuva tariki ya 13 kugeza 23 Mata 2026.
Ibice azasura muri Afurika ni Algiers na Annaba muri Algeria, Yaoundé, Bamenda na Douala muri Cameroon, Muxima, Saurimo na Luanda muri Angola, Hanyuma azasoreze urugendo rwe muri Afurika mu Gihugu cya Equatorial Guinea aho azasura Malabo, Mongomo na Bata.
Urugendo rwa Papa muri Afurika ruzibanda ku mahoro akomeje kuba iyanga mu bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane.
Muri uyu mujyo, Papa Leo XIV azasura igice cya Cameroon gikoresha Icyongereza n’igice gikoresha Igifaransa, aho hashize imyaka irenga icumi hari amakimbirane ku mpande zombi.
Uru rugendo rurerure rukurikira urwakoze na Papa Yohani Pawulo II wasuye uyu mugabane mu 1985 aho yasuye ibihugu 7 mu minsi 11.
Nyuma yo gusura Afurika, Papa Leo XIV azasura Esipanye kuva 6-12 Kamena aho azanataha ku mugaragaro Bazilika ya Familia Sagrada iri mu Mujyi wa Katalonya, ikaba ariyo nyubako ndende iri muri aka gace kuko ifite uburebure bwa metero 172.
Uru ruzinduko ruzahurirana n’isabukuru y’imyaka ijana izaba ishize hatabarutse Antoni Gaudí, umuhanga mu by’ubwubatsi watekereje umushinga wo gutangiza kubaka iyi bazilika.
Muri Esipanye kandi, Papa Leo XIV azasura ibirwa bya Canary, hamwe mu ho Papa Fransisiko yifuzaga kuzasura, ndetse n’ibirwa bya Tenerife na Gran Canaria. Ibi birwa ni imwe mu nzira z’ingenzi z’abimukira bajya i Burayi.
