Gad agiye Guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo z’ubutumwa bwiza mu gitaramo gikomeye”
2 mins read

Gad agiye Guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo z’ubutumwa bwiza mu gitaramo gikomeye”

IRATUMVA GAD AGIYE GUTARAMIRA ABANYARWANDA MU IJORO RY’AMASHIMWE

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Iratumva Gad agiye gukora igitaramo gikomeye yise “A Night of Praise Xperience”kizaba ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, kuri ADEPR Kiyovu hafi ya RSSB, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iratumva Gad azwi cyane mu ndirimbo “Narababaririwe” imwe mu ndirimbo zakunzwe n’abantu benshi kuko itanga ubutumwa bw’imbabazi z’Imana no kubabarirwa binyuze ku musaraba wa Yesu Kristo.

Iyo ndirimbo yagiye ikora ku mitima y’abantu batandukanye, ikaba ari imwe mu bihamya bigaragaza uko Imana ikoresha uyu muhanzi.Uyu musore afite umwihariko mu miririmbire ye, aho ahuza amagambo yorohereza imitima n’umuziki wuje umwuka w’Imana.

Abenshi bamufata nk’umwe mu bahanzi bashoboye kuyobora abantu mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse kandi bufasha imitima kwegera Imana.Uretse kuririmba, Iratumva Gad azwiho no kwandika indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, bugamije kubaka abantu mu kwizera no kubafasha kubaho mu bugingo bwuzuye.

Iyo myandikire ye yatumye aba umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa gospel mu Rwanda.Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo gusangiza abakunzi be ubunararibonye n’indirimbo nshya, ndetse no gukomeza urugendo rwo gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza.

Abategura iki gikorwa bavuga ko kizaba ari igihe cy’umugisha n’ubusabane mu mwuka.Umwihariko wa Iratumva Gad ni uko adakora umuziki nk’umwuga gusa, ahubwo awufata nk’umurimo w’Imana, aho buri ndirimbo iba ubutumwa bwo guhumuriza, gukomeza no kuzamura abumva. Ni ibintu byatumye afatwa nk’umwe mu bahanzi bafite impano n’umuhamagaro byo gukora umurimo w’Imana mu buryo bugaragara.

Iki gitaramo “A Night of Praise Xperience” kiritezweho guhesha umugisha abakunda indirimbo z’Imana, ndetse kikaba umwanya wo guhurira hamwe nk’abakristo tugahimbaza Imana mu kuri no mu mwuka. Ni igikorwa cyitezweho gukomeza kubaka ubuzima bw’itorero binyuze mu ndirimbo.

Mu butumwa bwe, Iratumva Gad yavuze ko iki gitaramo kizaba ari ijoro ridasanzwe ryo kuramya Imana asaba abakunzi be kuzitabira ari benshi kugira ngo basangire uwo mugisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *