
Rayon Sports yatangiye umushinga mwiza wo kuyiteza imbere
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2025, Associations Rayon Sports yatangije ku mugaragaro umushinga “Gikundiro *702#” ugamije byumwihariko kubarura umubare w’abafana ba Rayon Sports.
Ibi birori byo kumurika ku mugaragaro uyu mushinga byabereye muri Zaria Court i Remera biyobowe n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, witabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abafatanyabikorwa, n’abanyamuryango ba Rayon Sports muri rusange.
Gahunda y’uyu mushinga wiswe “Umushinga w’akanyenyeri” uzafasha abakunzi ba Rayon Sports kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse uborohereze mu gutanga umusanzu.
Umusanzu Rayon Sports izajya yakira uzajya ukoreshwa mu ishoramari ndetse no mu gukemura ibibazo bya burimunsi by’iyi kipe.
Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports kuva muri 2008 kugeza muri 2017 yemejwe nk’umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu mushinga wa Rayon Sports wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.
Uyu mushinga witezweho gufasha Rayon Sports kuba yamenya umubare w’abanyamuryango bayo bizayifasha gukurura abafatanyabikorwa kuko izaba ifite imibare igaragara.
Muri ibi birori kandi, Rayon Sports yatangaje ko ku bufatanye na Airtel Rwanda yaguze imodoka (Bus) ifite agaciro ka $135,000 (Akabakaba miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda) izajya ifasha ikipe ya Rayon Sports mu ngendo za burimunsi.
Iyi modoka yatangiye gukorerwa mu gihugu cy’Ubushinwa, ikaba itegerejwe mu Rwanda mu gihe kitarenze amezi abiri ndetse ngo izaba ari imodoka irimo ikoranabuhanga rigezweho nk’uko Murenzi Abdallah yabishimangiye.
Abantu bashaka kuba abanyamuryango ba Rayon Sports bazajya bakanda *702# ubundi bakurikize amabwiriza.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Muvunyi Paul yashimiye abantu bose bagize uruhare ngo uyu mushinga wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga utangire ku mugaragaro.