Alicia na Germaine basohoye indirimbo nshya bise “Ndahiriwe”

Itsinda Alicia na Germaine ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryasohoye indirimbo nshya kuru uyu mugoroba wa tariki ya 27 Kanama 2025 yitwa “Ndahiriwe”, ikaba yitezweho guhembura imiti yabenshi. Amajwi yayo yakozwe na Popieeh, naho amashusho ayoborwa na Brilliance, mu gihe yandistwe na Alicia na Geramine afatanyije na Innocent.
Ni indirimbo iritsinda rimaze icyumweru ritangarije abakunzi baryo ko rizayisohora, kuko babitangaje ku itariki ya 18 Kanama 2025 binyuze ku mbuga nkoranya mbaga zabo.
Alicia na Germaine icyo gihe batangaje ko iyi ndirimbo isoko yayo yaturutse muri Zaburi (105:8), ikaba igamije guha ihumure no gukomeza imitima ku bayumva.
Ibyo bishimangirwa n’amagambo ari muri iyi ndirimbo yumvikanisha ibyishimo n’amashimwe by’uwacengewe n’ubuntu bw’Imana.
Bagira bati “Mfite ibyiyumviro byiza biremerwa n’umuneshi zaburi nshya zirisukiranya ndumva nuzuye amashimwe, umutima uraririmba birankwiye ku murata nzabikora nk’umukoro nashinzwe ndazi neza nta gihombo.”
Iyi ndimbo kandi igaragaza uburyo Imana ihindura amateka mabi maze ibyari amaganya n’imibabaro bigahinduka ibyishimo.
Bagize bati “Ku ko yamvugururiye ubuzima nyuma y’amaganya ndongeye ndaseka mbe mutima wanjye tuza ubu uri mu biganza byiza. hehe no kurira, hehe no kwishingikiriza ku by’iy’isi nasobanukiwe uwo ndiwe”.
”Ni indirmbo kandi yitezweho guhembura imitima yabatari bake kuko Nyuma y’amagambo yuje ikizere umukristo wese agirira Imana, iri no mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza yayifasha kwambuka n’imipaka y’u Rwanda.
Urukundo Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana za Alicia na Geramaine, banarugaragarije ku ndirimbo “Ndahiriwe” kuko Nyuma y’isaha imwe igeze ku uyobora wa bo wa youtube yarimaze kurembwa n’abarenga 2500.
N’ubwo aba bakobwa bavukana bamaze umwaka umwe mu buhanzi bakomeje kwandika amateka umunsi ku munsi kuko batwaye igihembo cya bo cya mbere cya “Best Gospel Artist” muri ‘Rubavu Music Award and Talent Detection’.
Zimwe mu ndirimbo z’iri tsinda zakunzwe n’abakunzi ba Gospel harimo “Uri yo”, “Urufatiro”, “Rugaba”, “Ihumure”, “Wa Mugabo”.
wayireba unyuze kuri iyo link