
Impundu: Indirimbo nshya ya Tonzi na Injili Bora ikomeje gusiga umugisha mu mitima y’abakunzi bayo
TONZI NA INJILI BORA BASHYIZE HANZE INDIRIMBO NSHYA YITWA IMPUNDU
Mu ndirimbo nshya yiswe Impundu, umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Gospel, Tonzi, afatanyije na Injili Bora Choir, bongeye kugaragaza impano n’uguhamya kwabo mu guhimbaza Imana. Iyo ndirimbo yashyizwe hanze mu buryo bw’amashusho n’amajwi, ikaba yarakurikiye ibikorwa bikomeye Tonzi yari aherutse gukora, birimo no kumurika igitabo cye gishya cyamuranze nk’umwanditsi n’umuhanzi w’inararibonye.
Tonzi ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no mu karere, akaba amaze imyaka myinshi mu murimo w’Imana binyuze mu bihangano bye byagiye bihindura ubuzima bwa benshi. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zibera benshi imbaraga, kandi yagiye agaragaza umurava udacogora mu gusohoza ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo.Indirimbo Impundu izanye umwihariko wo guhuza amajwi n’ubushobozi bwa Tonzi n’itsinda ryamamaye rya Injili Bora.
Iri tsinda rizwiho kuririmba mu buryo bwuje imbaraga, ubusabane n’amarangamutima y’ukuri, bigatuma indirimbo zabo zikora ku mitima y’abantu benshi mu buryo bwihariye. Injili Bora yubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel, haba mu bihangano byayo ndetse no mu bukangurambaga bushingiye ku gukomeza kwagura ubutumwa bwiza.Umwihariko w’iyi ndirimbo ni uko itanga ubutumwa bwo kwishimira ibyo Imana ikora mu buzima bw’abantu. Impundu ishimangira ko hari impamvu yo guhora dushima, dukomera amashyi n’impundu, kubera ko Uwiteka atajya areka abamwiringira.
Ni indirimbo irimo amagambo y’ihumure, ay’ihwihwisa ry’ibyiringiro ndetse n’ubutumwa bwo guhamya ko Imana idahinduka.Tonzi nk’umuhanzi wubakiye ku murage n’impano ye, yongera kwereka abakunzi be ko atari gusa umuririmbyi, ahubwo ko ari intumwa yoherejwe mu isi kugira ngo agerageze guhuza abantu n’Imana biciye mu bihangano bihindura imitima.
Iyo ndirimbo ihuriyemo n’imbaraga z’ijwi rye n’uburyo bw’ihangano rya Injili Bora, bigatanga indirimbo yihariye kandi ifite umwimerere.Injili Bora nk’itsinda, ryakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhuriza hamwe urubyiruko n’abantu bakuru mu kuririmba no gusakaza ubutumwa bwiza. Baherutse kwitabira ibitaramo bikomeye, bakerekana ko injyana zabo zifite imbaraga zo guhindura ibitekerezo by’abumvise ndetse no kubahumuriza mu bihe bitandukanye.
Ubufatanye bwabo na Tonzi bugaragaza ko Gospel Nyarwanda ikomeje gutera imbere kandi ikaba ifite icyerekezo gishya.Indirimbo Impundu yitezweho kugera ku bantu benshi, haba mu nsengero, mu bitaramo ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’abumva indirimbo z’Imana. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bufitanye isano no kuramya Imana, kuyishimira ndetse no kugaragaza ko nta cyatubuza guhamya imirimo yayo ikomeye.
Abakunzi ba Gospel Nyarwanda bashimye cyane ubu bufatanye, bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko abahanzi n’amakorari yo mu Rwanda bakomeje kugera ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo Impundu ni igihangano cy’ingenzi kizakomeza kugaragaza ko umuziki w’Imana ari isoko y’ihumure, ibyiringiro n’ubuzima bushya.