
Boanerges Gospel Group yateguye ‘The Heritage of Worship Season 3’ igitaramo cy’amateka kizahuza abaririmbyi bakomeye
Igitaramo cyihariye “The Heritage of Worship Season 3” ya Boanerges Gospel Group, itsinda rizwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, ryateguye igitaramo gikomeye cyiswe The Heritage of Worship Season 3,kizabera kuri Bethesda Holy Church, Gisozi–Gakinjiro ku itariki ya 14 Nzeri 2025 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (16h00).
Iki gitaramo kitezweho guhuriza hamwe abaririmbyi n’abaramyi b’ingeri zitandukanye, barimo abamamaye nka Peace Hozy, Emeline Penzi, Malvine, Richard Keen n’abandi benshi bazagaragaza impano zabo zidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana.Boanerges Gospel Group imaze kumenyekana nk’itsinda rifite umurage w’ugukora ibikorwa by’ubuhanzi bifite intego yo gufasha abantu kwegera Imana biciye mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse.
Iyi Season 3 ni igice gikurikira ibyabanje byagiye bikundwa n’abantu benshi, bigasiga imbuto mu mitima y’abitabiriye.Ubusanzwe iki gikorwa ntikigarukira ku kuririmba gusa, ahubwo ni uburyo bwo guhuza abantu n’Imana, kikaba gifite imbaraga zidasanzwe mu kubyutsa ubuzima bw’umwuka bwa benshi. Binyuze mu ndirimbo zubatse ku ijambo ry’Imana, hitezwe kubona abatuye imitima yabo ku Uwiteka.Umwihariko w’iyi Heritage of Worship Season 3 ni uko izaba irimo abaririmbyi bafite izina rikomeye muri gospel nyarwanda ndetse no hanze, kandi buri umwe afite uburyo bwe bwihariye bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu.
Ibi bizatuma abitabiriye babona ihuriro ry’uburyo butandukanye bwo kuramya Imana.Boanerges Gospel Group imaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zikunzwe kandi zubatse benshi mu buryo bw’umwuka. Harimo Ntawamenya,indirimbo irimbura agaciro k’ububasha bw’Imana mu buzima bw’umuntu;Hallelujah, ihamya y’intsinzi n’umunezero wo kuramya; ndetse na Humura, ishimangira ubutumwa bwo kwiringira Uwiteka mu bihe byose.Izindi ndirimbo zabo nka Uhimbazwe Iteka na Amashimwe zakomeje kuba indirimbo z’ihumure n’ubutwari ku bakristo benshi.
Kuri bo, izi ndirimbo ntabwo ari amagambo gusa ahubwo ni ubuhamya bw’ukuntu Imana ikora mu mibereho yabo ya buri munsi.Uretse izo ndirimbo zabo bwite, Boanerges Gospel Group imenyerewe no mu ndirimbo zifashishwa nka covers zaririmbye mu buryo bushya n’ubw’umwimerere. Harimo indirimbo yakunzwe cyane Kubera Imana imaze gukomeza imitima y’abantu benshi kubera uburyo baririmbamo bafite umwete n’umwuka wo guhesha Imana icyubahiro.
Abategura iki gikorwa bavuga ko intego yabo atari ugushimisha amatwi y’abantu gusa, ahubwo ari ukubafasha guhindurwa mu mitima no guha Imana icyubahiro. Kuri bo, kuramya ni umurimo w’ingenzi cyane, kandi ni isoko y’imbaraga zo gukomeza urugendo rw’umwuka.Richard Keen, umwe mu bazaba bayoboye kuramya muri iki gitaramo, azafatanya na Pastor Dr. Vincent de Paul, aho hazaba harimo n’igihe cy’ijambo ry’Imana rizafasha abitabiriye kurushaho gukomera mu kwizera.
Iki gitaramo kitezwe nk’igihe cy’amateka mu rugendo rwa gospel mu Rwanda, kuko kizongera kwerekana ko u Rwanda rufite umurage ukomeye wo kuramya Imana mu buryo buhamye kandi bufite indangagaciro. Abategura barahamagarira abantu bose kuzitabira ari benshi kugira ngo bazahabwe umugisha utagereranywa.






Abaramyi bakunzwe bazataramira abazitabira heritage of worship season 3 barimo Emeline,peace, nelson, Richard keen na malvine
