Chorale Yakini ADEPR Kicukiro Shell yatumiye Papi clever Na Dorcas mu gitaramo cyo Kwakira Ubutabazi bw’Imana
Abaramyi b’abahanga Papi Clever na Dorcas baririmbana nk’umugore n’umugabo, batumiwe mu giterane kidasanzwe cyateguwe na Chorale Yakini, gitegerejwe na benshi mu bakunzi b’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo no mu gusenga. Iri vugabutumwa rizaba ari umwanya wihariye wo guhuriza hamwe abaramyi n’abakunzi b’umiziki wa gikirisitu mu mwuka wo guhimbaza Imana.Iki gikorwa kizaba mu gitaramo kizwi ku izina rya “Hamagara Live Concert”, gishingiye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yobu 5:1, risaba abantu kwitabaza Imana no kuyegera mu bihe by’ibigeragezo.
Abateguye iki giterane bavuga ko intego ari ugufasha abantu kongera kwizera, gukomezwa mu mwuka no gusubirana umubano mwiza n’Imana.Papi Clever na Dorcas bazwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo kubera indirimbo zabo zifite ubutumwa bukomeye bwo kwizera, gukunda Imana no kwicisha bugufi. Kuba batumiwe muri iki giterane byitezweho kongera umwihariko wacyo, kuko ubuhamya bwabo n’uburyo baririmba bufasha benshi kwegera Imana mu buryo bwimbitse.

Iki giterane kandi kizabamo ijambo ry’Imana rizatangwa n’Umushumba Claude rikazahabwa umwanya wihariye mu kubaka abitabiriye. Abateguye iki gikorwa bashimangira ko ari igiterane kigamije guhuza kuramya n’inyigisho, kugira ngo abantu batahane impinduka zigaragara mu buzima bwabo bwa buri munsi.Hazaba n’abandi baramyi n’abashyitsi bazatanga umusanzu wabo mu kuramya no mu kuyobora gahunda, harimo n’umushyitsi uzaba ayoboye gahunda , byose bigakorwa mu buryo buteguye kandi bwiza.
Abitabiriye bazabona umwanya wo kuramya mu ndirimbo (live worship) no mu masengesho ahuriweho.“IHamagara Live Concert” izabera kuri ADEPR Kicukiro Shell ku wa 14 Werurwe 2026 guhera saa saba z’amanywa (1:00 PM). Abateguye iki giterane barahamagarira abantu bose, cyane cyane urubyiruko n’imiryango, kuzitabira ari benshi kugira ngo bafatanye guhimbaza Imana no kwakira ubutumwa bwo guhamagarwa no guhinduka mu mwuka.
Amafoto y’umunezero mu bihe bitandukanye by’ivugabutumwa rya Papi clever and Dorcas:

Papi Clever and Dorcas muri Made in Heaven live concert

Abaramyi Bubatse Urugo Rushingiye ku Mana Batumiwe mu bihe byo Kuramya muri ADEPR Kicukiro Shell

Papi Clever and Dorcas bamaze igihe bamamaza ubutumwa bwiza mu bice bitandukanye byo kwisi

