New Melody Choir igeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye bazahishuriramo igisobanuro cy’ubutumwa bwiza
1 min read

New Melody Choir igeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye bazahishuriramo igisobanuro cy’ubutumwa bwiza

Itsinda riririmba rikanaramya New Melody Choir ryatangaje ku mugaragaro igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana bise “Evening of Worship”, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2026. Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko imyiteguro yatangiye ku mugaragaro.Iki gitaramo gitegurwa nk’igihe cyihariye cyo kwegerana n’Imana, aho abakunzi b’indirimbo zo kuramya bazahurira mu mwuka umwe wo guhimbaza, gusenga no gutura Imana imitima yabo binyuze mu ndirimbo.

New Melody iteguje igitaramo gikomeye “Evening of Worship” kizaba muri Werurwe 2026

New Melody izwiho kuririmba indirimbo zubakiye ku ijambo ry’Imana, zikagira imbaraga zo gukomeza no gutanga icyizere.Mu butumwa bwatanzwe n’abategura iki gikorwa, bagaragaje ko “Evening of Worship” izaba ari umwanya wihariye wo kwibutsa abakristo akamaro ko kuramya Imana mu kuri no mu mwuka.Bagaragaje

ko iki gitaramo kigamije gufasha abantu bose, cyane cyane urubyiruko, kongera gusubirana umubano mwiza n’Imana.Itangazo rigaragaza ko nubwo ahazabera igitaramo n’ibindi bisobanuro birambuye bitaratangazwa, bizamenyeshwa mu minsi iri imbere. Abategura iki gitaramo basabye abakunzi ba New Melody n’abakristo muri rusange gushyira iyi tariki muri gahunda zabo, kuko izaba ari umunsi w’umugisha udasanzwe.

Iki gitaramo kije gikurikira ibindi bikorwa byiza New Melody yagiye ikora mu myaka ishize, birimo ibitaramo byo kuramya, indirimbo zagiye zikora ku mitima ya benshi zirimo Yarambarariye,Yego na Nuzuye ibyishimo baharuka gushyira hanze, ndetse n’umusanzu wabo mu iterambere rya muzika ya gospel mu Rwanda.

Ibi byatumye itsinda rigira izina rikomeye mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya.Evening of Worship itegerejwe nk’igikorwa kizagira uruhare rukomeye mu gukomeza ibihe byiza byo kuramya Imana mu Rwanda. Abategura iki gitaramo bashimangiye ko intego yabo atari ugushimisha amatwi gusa, ahubwo ari ugukora ku mitima no gufasha benshi kwegera Imana kurushaho.

Umwanya wo gusenga no guhimbaza: Evening of Worship igiye guhuriza hamwe abakristo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *