Kica umwuka, umubiri n’ubugingo: Wakirinda gute?
8 mins read

Kica umwuka, umubiri n’ubugingo: Wakirinda gute?

Mu ntangiriro za  Nyakanga 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ikiruhuko cy’iminsi ine  mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge ndetse n’uwo Kwibohora hiyongeraho na “weekend” byatumye abantu babona umwanya wo kuruhuka no gutemberana n’imiryango ndetse n’inshuti ku bantu bari barabuze umwanya wabyo. Ariko kimwe mu byagarutsweho n’ibinyamakuru bya hano mu Rwanda harimo, Igihe ndetse n’Inyarwanda ni ibirori byabere i Rubavu ku mu canga  byaranzwe no kunywa inzoga nyinshi ndetse n’ishimishamubiri.

‎Uretse ibi birori byabereye i Rubavu hari umuco umaze kumenyerwa ko mu birori bizwi nka “After Party”, habonekamo kunywa, kubyina  ariko bigasozwa n’ishimisha mubiri nubwo bitari rusange mu birori byose.

‎Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare(NISR) yasohotse muri Mutarama uyu mwaka (2025), igaragaza ko abantu 9.270 bafite ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, ni mu gihe muri Gashyantare uyu mwaka (2025), Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko abangavu barenga ibihumbi 22 batewe inda, bikajyana n’uko ubu mu Rwanda umubare w’abana babyarwa n’abangavu n’abandi batarashaka uruta uw’ababana byemewe n’amategeko.

‎Ibarura rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda ryo mu 2022, ryagaragaje ko Abanyarwanda barenga 90% ari abakristu bafite amadini babarizwamo.

‎ Iyi mibare isohoka mu bushakashatsi tugarutseho si ukugira ngo tugufate umwanya, ahubwo ibi bishobora kuba igisobanuro cy’uko, ubusambanyi buri gufata indi ntera mu Rwanda umubare munini wababigiramo uruhare ari abitwa abakristu, nyamarara Bibiliya mu gitabo cyo Kuva 20 14  haranditse ngo “Ntugasambane”

‎Nubwo ubusambanyi abantu busigaye babukora nk’umukino wo kwishimisha, ni icyaha cyangiza ibice bitatu bigize umuntu aribyo; umwuka, umubiri ndetse n’ubugingo,  kandi Bibiliya mu Bakorinto ibice 6 umurongo  wa 15 ndetse n’uwa 19 itwibutsa ko imibiri yacu ari ingingo za Kristo ndetse ko ari itsengero z’uwiteka dukwiye kwirinda ibyo.

‎”Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!  (1 Abakorinto 6:15),
‎Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge
‎(1 Abakorinto 6:19)”.

‎Uretse ko icyaha cy’ubusambanyi gihangayikishije Itorero, gihangayikishije n’Inzego za Leta kuko nk’uko twabibonye hejuru umubare w’abana bavuka ku bangavu mu Rwanda uruta uw’ingo zibana byemewe n’amategeko,ibi bisaba amakoro ahagije kugira ngo Igihugu kibashe gukemuri ibibazo aba bangavu bahura na byo. Hari kandi  imiryango myinshi isenyuka bituretse ku gucana inyuma (ubusambanyi) kandi  amizero y’Itorero ndetse n’Igihugu ashingiye ku rubyiruko ndetse n’umuryango ariko aha hombi hari gusenywa n’iki cyaha.

‎Bibiliya isobanura ubwoko bwinshi bw’ubusambanyi harimo; gusenga ibishushanyo, ubutinganyi, kuvanga  imyizerere, ndetse n’ubusambanyi busanzwe hagati y’umugabo n’umugore cyangwa umuhungu n’umukobwa. Ibi byiciro Bibiliya igaragaza by’ubusambanyi bwose bumaze gufata indi ntere, ariko reka tugaruke ku busambanyi hagatai y’umugabo cyangwa umuhungu n’umukobwa, turebe ni iki gitubwa bwiyongera? Bwakirindwa gute?

‎Ni iki gitera ubusambanyi?

Kamere

‎Bibiliya mu gitabo cy’Abagalatiya isobabura neza ingeso za kamere izarizo, ubusambanyi bukaza ku mwanya wa mbere.

‎ ” Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke,
‎no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,
‎(Abagalatiya 5:19;20)”.

‎Iyo umuntu avutse avukana kamere akomora mu miryango ndetse n’ababyeyi be. Iyi kamere ishobora gukurwaho n’Amaraso ya Yesu, binyuze mu kumwera ndetse no kumwakira. Iyo umuntu atarakira Yesu mu buzimwa bwe, si igitangaza ko yasambana kuko aba akigengwa na kamere imurimo, nk’uko umuntu areba, akavuga, akumva iyo utarakira Yesu ni na ko yasambana. Ariko niba tuvuga ko 90% by’Abanyarwanda bavutse ubwa kabiri, bivuze ko baba barababye kamere zabo ku musaraba  bityo ntitwumve ubusambanyi ku rwego buriho kimwe n’ibindi byaha mu Rwanda.

‎Amaraso uvukamo

‎Icyaha cy’ubusambanyi  ni cyo kigira umuvumo w’igihe kirekire kurenza ibindi kuko ushobora kwambukiranya ibisekuru icumi.  Bifata imyaka 1000 kugira ngo uwo muvumo uve mu muryango.  Hari ubwo umuntu avuka ku babyeyi cyangwa basogokuruza bakoze iki cyaha na we bikamukurikirana. Umuti w’ibi ni umwe gusa ni ukwizera Yesu ,akagukuraho iyo mivumo nk’uko Bibiliya ibisobanura neza mu Bagagalatiya ba Kabiri 5 17 ko muri Kristo umuntu aba abaye icyaremwe gishya.

‎”Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.
‎(2 Abakorinto 5:17)”.

‎Ubuhungiro bw’ibikomere

‎Muri iyi minsi ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru mu bihugu byinshi byo ku Isi, abantu bamwe bafite ubwoba bwo bw’ejo hazaza, ibi kimwe n’ibindi bibazo harimo n’ibyo mu miryango n’ibindi biri muri sosiyeti Nyarwanda bishobora kuba isoko y’ibikomere. Mu gushaka umuti w’ibi bikomera abantu bagerageza gushaka uko babona ibyishimo. Uzasanga bamwe bashakira ibi byishimo mu muziki, umupira ariko hari bamwe babishakira mu busambanyi, kwikinisha, abandi bahitamo kureba amashusho y’urukozasoni.  Nyamara Yesu yivugiye ko abarushye n’abaremerewe bose ariwe ubaruhura, ntukwiye guheranwa n’ibikomere bigukoresha ibyaha.

‎Aho uba ( Environment)

‎Aho uba ndetse n’abo mubana bigena  imico yawe. Umunyarwanda yabiciyemo umugati ati “Bwira uwo mugendana nkubwire uwo uri we”,  Niba inshuti zawe za hafi zifite ingeso y’ubusambanyi, ushobora guhitamo kuguma na zo wumva zitazakurusha imbaraga, ariko buhoro buhoro hari ubwo birangira zikurishije intege nawe ukishobora mu busambanyi .

‎Ijambo ry’Imana ribisobanura neza mu Bakorinto ba Mbere ko tudakwiye konona ingeso nziza zacu kwifatanya n’ababi. “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza. (1 Abakorinto 15:33)”    Kugira inshuti ni byiza, ariko izikwanduza ingeso mbi ukwiye guhitamo kuzigendera kure.

‎Uretse,inshuti mbi muri iyi Isi y’ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga abantu bashobora kureba amakuru y’ibigezweho bifashishije mudasobwa, televiziyo cyangwa telephone ngendanwa. Mu byo tureba kuri izi mbuga no ku bikoresho by’ikoranabuhanga harimo; indirimbo, amafilime, n’ibindi. Iyo urebye ibyinshi ni ibyigishwa cyangwa ibishishikariza abantu kwishora mu busambanyi. Tugoswe n’umwuka w’ubusambanyi ahantu henshi, dukwiye kumenya ibyo tureba, ibyo twereka abana bacu kuko akenshi icyo ubibye aricyo usarura.

‎Abadayimoni

‎Ni kenshi uzamva abantu bavuga ko barose basambana cyangwa basambana n’ibindi bintu batazi. Ibi bituruka ku badayimoni, ndetse bishobora kutarangirira aha bikakujyana no mu busambanyi bwa nyabwo. Ibi ariko bikunze kuba ku muntu utangaye mu by’umwuka cyangwa udakijijwe.

‎Si hame ko ibi tugarutseho ariyo soko y’ubusambanyi turi kubona muri iyi minsi, ariko ni bimwe mu bibubitera


‎Ni gute twakirinda ubusambanyi?

‎Dusa naho ibyinshi twabikomojeho, ariko kwirinda ubusambanyi bisaba kureba ikibugutera akaba aricyo wirinda kuko biragoye ko uzabwirinda wabugezemo.

‎ Muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro ibice 39, uhasanga inkuru ya Yosefu ubwo  Nyirabuja  yamusabaga ko baryamana ariko akabyanga. Ntabwo Yosefu yakijwije no guhakana gusa, ahubwo byamusabye gusiga umwitero we Nyirabuja yarafashe ngo amuherane mu nzu ariruka. Na we niba ukigowe no kureka ubusambanyi, intabwe ya mbere ya gufasha ni ukugendera kure ikibigutera.

‎”Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo.
‎Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati”Turyamane.” Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka.
‎(Itangiriro 39:11;12)”.

‎Nta kigero cyangwa urwego rw’imbaraga wageraho wavuga ko ucitse ubusambanyi, ahubwo uwariwe wese akwiye kwirinda. Urugero rwiza ni umuvugabutumwa w’umunyamerika, Jimmy Swaggart, wamenyekanye kuva 1980. Uyu muvugabutumwa yarafite imbaraga z’Imana kuko yabashaga kubwiriza abantu bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi akoresheje televiziyo, abafite uburwayi akabasengera bagakira, abasabye gusa gufata kuri televiziyo zabo aho bibereye mu rugo. Ariko umunsi umwe mu 1988 yagiye kurara muri hoteli,  umukobwa w’amasasiye barasambana, amashusho yabo afatwa na kamera zo muri icyo cyumba barayemo atangazwa kuri televiziyo harimo n’izo yanyuzagaho ijambo ry’Imana. Ibi ni urugero rwiza rw’uko ntakure wagera udakwiye kwirinda ubusambanyi.

‎Ukwiye kuzirikana ko nubwo Isi yuzuye umwuka w’ubusambanyi ariko ukwiye kubwirinda kugira ngo utabonekwaho n’umugayo kugeza ku munsi w’Umwami.

‎”Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.
‎(1 Abatesaloniki 5:23)”.

‎Iyi nkuru niba igufashije yisangize abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *