
Alarm Ministries: “Iyo Niyo Data” yahindutse igitaramo gikomeye i Kigali
Alarm Ministries: Indirimbo nshya “Iyo Niyo Data” yagejeje ku gitaramo gikomeyeAlarm Ministries ikomeje kwandika amateka mashya mu muziki uhimbaza Imana, aho iherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Iyo Niyo Data” ikomeje gufata imitima ya benshi.
Nyuma y’iminsi mike gusa iyi ndirimbo isohotse, yahise itangaza igitaramo gikomeye cyiswe izina ry’iyo ndirimbo kizabera i Camp Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2025Mu minsi mike ishize kandi, iri tsinda ryashyize hanze indi ndirimbo yise “Iyi Ntwari Ni Nde?”ikomeje kuza ku isonga mu ndirimbo zose zikunzwe cyane muri iki gihe, ikaba yarahise igaragariza abakunzi b’umuziki wa Gospel uburyo Alarm Ministries ikomeje kugenda yihariye umwihariko mu buryo bwo kuririmba no kwigisha binyuze mu ndirimbo.
Umwihariko wa Alarm Ministries umaze kuba ikimenyabose ni uburyo ihuza ubuhanga n’ubutumwa bukomeye bw’ivugabutumwa, bigatuma indirimbo zabo zitaba izo kuririmbwa gusa, ahubwo ziba n’ubutumwa buhindura ubuzima bwa benshi. Ni yo mpamvu indirimbo zayo zakomeje kumenyekana nk’izinyura imitima kandi zigakomeza gukundwa imyaka n’imyaka.Indirimbo “Iyo Niyo Data” ishimangira ubutware bw’Imana n’ubushobozi bwayo nk’Umubyeyi w’ukuri, mu gihe “Iyi Ntwari Ni Nde?” yo itanga ubutumwa bwerekana amahoro n’ubuyobozi byuzuye muri Kristo Yesu.
Ibi byose byongera kugaragaza ko iri tsinda rifite ubutumwa bwimbitse bw’ivugabutumwa bukenewe muri iki gihe.Ni kenshi Alarm Ministries yagiye yerekana ko ari intsinzi y’ubuhanzi n’ubutumwa byuzuye. Indirimbo zabo zakomeje kuba igisubizo ku mitima myinshi, kandi zifasha benshi mu gusubizwamo ibyiringiro no kongera kwizera Imana. Abakunzi babo bavuga ko indirimbo za Alarm Ministries ziba ari amasengesho n’ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana kuruta kuba ibihangano by’umuziki gusa.
Umusanzu wihariye w’iyi Minisiteri urimo no kuba ifite abahanzi n’abanditsi bafite impano idasanzwe, barimo Pastor Ben , umwe mu banditsi b’indirimbo bafite amavuta y’Imana muri iri tsinda. Pastor Ben Serugo yanditse indirimbo nyinshi zagiye zikora ku mitima ya benshi, akaba afatwa nk’umwe mu ntumwa z’Imana zikoresha umuziki nk’intwaro yo kwigisha no gukiza imitima.
Ikindi kigaragara ni uko Alarm Ministries itagamije gusa gukora umuziki ususurutsa, ahubwo inashyira imbaraga mu bikorwa by’ivugabutumwa bikura imitima mu mwijima bikayobora abantu kuri Kristo. Mu biganiro byinshi bagiye bagirana, bagaragaje ko intego yabo ari uguhindura abatuye isi biciye mu ijambo ry’Imana riherekejwe n’indirimbo.Igitaramo giteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2025 ni kimwe mu bizaba bikomeye cyane muri Gospel ya hano mu Rwanda, bitewe n’uko kizaba ari igitaramo gikomatanyije ibihangano bishya byabo byose.
Abakunzi b’indirimbo zabo bakaba basabwa gutangira kwitegura hakiri kare, kuko ari umwe mu minsi ikomeye izasiga amateka. Alarm Ministries ikomeje kuba urumuri mu muziki uhimbaza Imana, ikaba igaragaza uburyo ubutumwa bwiza bushobora kugeza amahoro n’agakiza ku batuye isi. Indirimbo nshya “Iyo Niyo Data” na “Iyi Ntwari Ni Nde?” ni igihamya cy’uko iyi minisiteri igenda ikura, kandi igiye gukomeza gusiga ibimenyetso mu mitima ya benshi.
