Korali Nyota ya Alfajiri yatumiye ama Korali n’ababwiriza butumwa batandukanye
3 mins read

Korali Nyota ya Alfajiri yatumiye ama Korali n’ababwiriza butumwa batandukanye

Korali Nyota ya Alfajiri ibarizwa muri ADEPR Gatenga yateguye igitaramo gikomeye cyiswe IBIHAMYA Live Concert Edition ya 3, kizabera kuri ADEPR Gatenga kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 7 Nzeri 2025. Iki gitaramo kitezweho guhuriza hamwe abaririmbyi, abashumba n’abakirisitu mu kuramya no guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe.Iki gitaramo kizatangira ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00) kugeza saa mbili n’igice z’ijoro (20:30).

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri kizakomereza aho guhera saa cyenda z’amanywa (15:00) kugeza saa moya z’umugoroba (19:00). Kizasoza ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025 guhera saa moya z’igitondo (07:30) muri gahunda y’amasengesho rusange (Amateraniro).Abashyitsi bakomeye bazitabira iki gitaramo barimo abakozi b’Imana bafite izina rikomeye mu ivugabutumwa barimo: Rev. Pastor Valentin, Pastor Bwate David ,Evangelist Baptist Kazungu Evangelist Vedaste ndetse na Evangelist Claudette bose bazafatanya mu kwigisha no guhanura ijambo ry’Imana.

Uruhare rwabo ruzaba ari ingenzi mu gutanga ubutumwa buhamagarira abantu gukomeza kwizera no kuba abagabo n’abagore b’ibihamya.Uretse abakozi b’Imana, iki gitaramo kizashimangirwa n’abaririmbyi n’amakorali azafatanya na Nyota ya Alfajiri Choir. Hazaba harimo Hoziana Choir yo muri ADEPR Nyarugenge izaririmba mu buryo bwihariye, ndetse na Jehovah Shalom Choir yo muri ADEPR Masizi izafatanya nabo mu gucengera imitima y’abitabiriye biciye mu ndirimbo zisingiza Imana.Korali Nyota ya Alfajiri imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda kubera ubwitange n’indirimbo zabo zubaka imitima. Bamenyekanye cyane mu bihangano byabo byibanda ku gutanga ubutumwa bw’ihumure, ubutumira abantu gukiranuka ndetse no gushyira imbere agakiza.

Umwihariko wabona uri mu kuririmba bahuje umudiho n’amajwi y’ubusabane bigatuma indirimbo zabo zirusha gucengera imitima y’abumva.Iki gitaramo IBIHAMYA Ed.3 gifite umwihariko kuko ari kimwe mu bitaramo byubakiye ku ntego yo gushimangira ubuhamya nyabwo bw’abakijijwe. Ntabwo ari igitaramo gusa cyo kuririmba ahubwo ni urubuga rwo gusangiza abandi ubuhamya bwo gukizwa, kubohorwa no gukomeza urugendo mu kwizera.

Ni uburyo bwo guhuza abarokore mu rwego rwo kwiyibutsa ko kuba mu gakiza ari impano idasanzwe.Abashumba n’abavugabutumwa bazaba bahari bazatanga inyigisho zijyanye no kuba “ibihamya bizima” by’ukuri. Abaririmbyi nabo bazashyira imbaraga mu kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zubaka zitegurwa mu buryo bw’umwihariko. Hazaba ari uruvange rw’ijambo n’indirimbo bigamije guhesha Imana icyubahiro no gufasha abantu gusobanukirwa neza n’inshingano zabo nk’abakijijwe.

Abategura iki gitaramo batangaje ko intego yabo ari ugusiga imbuto mu mitima y’abantu. Bizeye ko abazitabira bazasohokamo bahindutse, bafite ishusho nshya mu rugendo rwabo rw’umwuka, ndetse n’imbaraga nshya zo gukomeza kuba ibihamya aho bari hose.

Iki gitaramo kitezweho kuba ikimenyetso gikomeye mu mateka ya Nyota ya Alfajiri Choir na ADEPR Gatenga muri rusange. Binyuze mu ndirimbo, ubuhamya n’ijambo ry’Imana, bizaba ari ibihe by’agaciro ku bakirisitu bose bifuza kongera gucengerwa no guhamya Kristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Korali Nyota ya Alfajiri yatumiye ama Korali n’ababwiriza butumwa batandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *