Aline Sympathy yifashishije abanyarwenya bakomeye hano mu Rwanda, yongeye kubwira abantu ubugiraneza bw’Imana mu ndirimbo “Undinde gukorwa n’isoni”
2 mins read

Aline Sympathy yifashishije abanyarwenya bakomeye hano mu Rwanda, yongeye kubwira abantu ubugiraneza bw’Imana mu ndirimbo “Undinde gukorwa n’isoni”

Nyuma yuko yari amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo “Ntidutsindwa”, Umuramyikazi Aline Sympathy yongeye kwifashisha abanyarwenya babiri Nzovu na Yakamwana abwira abantu ubugiraneza bw’umukiza mu ndirimbo nshya “Undinde gukorwa n’isoni”

Ni indirimbo uyu muhanzi yashize hanze none ku wa 04 Nzeri 2025 ku rubuga rwa Youtube asanzwe ashyiraho indirimbo ze.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba abantu gusanga umukiza bakamutura imibabaro n’ibibazo byabo kuko umwanzi ahora agambiriye ko batsindwa ariko ko Yesu adatuma bakorwa n’isoni ahora abagirira neza.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo umuhanzi Aline Sympathy yifashishije abanyarwenya babiri bakomeye hano mu Rwanda ari bo: Bahizi Venuste wamamaye nka Nzovu na Gasore Pacifique uzwi nka Yakamwana, bose bamenyerewe mu rwenya ndetse n’ibiganiro bisekeje bakora.

Aline Sympathy yabwiye Gospel Today ko iyi ndirimbo yari igamije kwibutsa abantu ko uko baba bameze kose, ibyago baba barimo byose Imana idatuma bakorwa n’isoni bityo bibuke ko ishobora byose izabagirira neza.

Yagize ati: “Nashakaga kubwira abantu ko uko waba umeze kose, ibibazo byose ibyo ari byo byose waba urimo Imana iba iri hafi yawe. Nibutsaga abantu yuko na Annah ari mu byago yibutse ko ishoboye byose arayegera kandi yatahanye igisubizo cye, nawe wegereye Imana yakugirira neza mu ntambara urwana na zo”.

Yongeyeho kandi ko yahiseme gukoresha abanyarwenya ari uburyo bwo kugira ngo ubutumwa bw’indirimbo yashakaga gutanga bwumvikane cyane kandi bugere kure.

“Nashakaga kuyikora ku buryo abantu babashe kuyireba. Hari igihe uririmba ibintu abantu abantu ntibabashe kubyumva neza, natekereje kuyikoramo nk’agakino cyangwa agafilime mbigaragaza ibyo byago wenda byabasha kumvikana nyine ubutumwa bukagera kure”. Aline Sympathy aganira na Gospel Today

Uyu muramyikazi akomeje gushyira itafari ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, aho amaze kugira indirimbo zitari nkeya harimo n’iyo yari amaze iminsi asohoye yitwa “Ntidutsindwa”, zose wasanga ku rubuga rwa Youtube mu mazina ya Aline Sypmpathy.

Aline Sympathy yifashishije abanyarwenya Nzovu na Yakamwana mu ndirimbo nshya “Undinde gukorwa n’isoni”

Reba indirimbo “Undinde gukorwa n’isoni”

Indirimbo “Ntidutsindwa” Aline Sympathy yari amaze iminsi ashyize hanze

Nzovu mu ndirimbo ya Aline sympathy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *