
Ubuhamya bwa chorale Nebo Mountain mu ndirimbo yabo nshya yitwa Imirimo yawe
Nebo Mountain Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Imirimo YaweKorali Nebo Mountain ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Rutagara, Paruwasi Kabarondo yashyize hanze indirimbo nshya yise Imirimo Yawe, ikomeje kwifashishwa mu kuramya no guhimbaza Imana.
Iyi korali imaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda kuva yatangira mu mwaka wa 2011, ikaba yarafashe icyerekezo cyo kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Uretse ibikorwa byo kuririmba, Nebo Mountain Choir izwi kandi mu bikorwa by’urukundo n’ubufasha igenera abababaye.Indirimbo nshya Imirimo Yawe ije ikurikira izindi zagiye zigaragaza ubuhanga n’umwimerere w’iyi korali, zirimo Umurimo We Uruzuze, Imana Yacu, na Siyoni Ayo mashusho n’amajwi yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube Channel yabo, aho abakunzi bayo bayakurikirana umunsi ku wundi.
Abagize Nebo Mountain Choir batangaje ko iyi ndirimbo nshya igamije kwibutsa abantu gukomeza kwiringira Imana mu byo bakora byose, kuko ari Yo yonyine ifite imbaraga zo kurangiza neza imirimo yatangiye mu buzima bw’abantu bose bayizeye.Mu rugendo rwabo rw’umuziki, kuva mu mwaka wa 2016 nibwo korali yatangiye kwakira abaririmbyi batari abanyeshuri gusa, bituma igera kuri benshi kandi ikagira ireme rikomeye mu bihangano byayo.
Ubu ikomeje gutera imbere no gukorana ubuhanga butuma igera no ku rwego mpuzamahanga.Uretse ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, Nebo Mountain Choir yagiye inategura amateraniro akomeye arimo ibiganiro ngarukamwaka, agamije gufasha abantu gusanga Kristo no gukomeza ukwizera kw’abamaze kwakira agakiza.
Ayo materaniro yagiye aba intandaro yo guhindura ubuzima bwa benshi mu Karere n’ahandi mu gihugu.Kandi iyo korali yagiye inakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, birimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye, ndetse no gushyigikira imiryango ikennye mu bikorwa by’imibereho.
Uwo mutima w’ubugiraneza niwo wongeye kugaragarira no mu ndirimbo nshya yabo, kuko ubutumwa buyirimo bushingiye ku murimo w’Imana mu buzima bw’abantu.Indirimbo Imirimo Yawe iboneka ku mbuga nkoranyambaga zose za Nebo Mountain Choir, cyane cyane kuri YouTube, aho abantu bashobora kuyireba no kuyisangiza abandi.
Ni indirimbo itanga ihumure, ikongera kwizera ndetse igashyigikira ubutumwa bwiza bwo gukiranuka n’urukundo rw’Imana.