“Naramwiringiye”: Gisubizo Ministries igarukanye Ubutumwa bw’imbabazi n’umutekano kubizera Kristo bose
1 min read

“Naramwiringiye”: Gisubizo Ministries igarukanye Ubutumwa bw’imbabazi n’umutekano kubizera Kristo bose

Itsinda ryamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries, ryongeye gushimisha abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo, rishyira hanze indirimbo nshya yitwa “Naramwiringiye” iri mu mushinga wabo Worship Legacy Season 5.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, abaririmbyi b’iri tsinda bagaruka ku mbabazi zikomeye z’Imana, bakavuga ko ari ubuhungiro bw’abamwiringiye mu bihe by’amakuba. Aho havugwa amagambo agira ati: “Nzaririmba mbabazi zawe zikomeye, uri ubuhungiro bwanjye mu makuba singira ubwoba…”

Indirimbo ikomeza ishimangira ko kugira Yesu nk’inshuti no kumwiringira bitabuza umuntu guhura n’ibigeragezo, ariko bituma adacogora ahubwo agahora atangaza ineza n’uburinzi bye.

Abaririmbyi ba Gisubizo Ministries bemeza ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bugamije gukomeza abantu kwizera no kutiganda, kuko Yesu atazigera ahemukira uwamwiringiye.

Umushinga wa Worship Legacy umaze imyaka ugenda usohora indirimbo zifasha abakristo mu masengesho no mu kuramya, aho buri gihe ibihangano bishya bigaragaramo ubugwaneza, ubutumwa bwubaka ndetse n’umuziki uryoheye amatwi.

Abakunzi ba Gospel biteze ko iyi ndirimbo nshya izongera gukomeza umusanzu wa Gisubizo Ministries mu gusakaza ubutumwa bwiza no guha imbaraga abizera, haba mu Rwanda ndetse no mu mpande zitandukanye z’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *