
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru yibukije abijanditse mu byaha kubivamo bagakunda Imana mu ndirimbo nshya “Byabihe”
Bibebityo Anicet, ukoresha izina rya Polyvalent mu muziki no mu itangazamakuru kuri Radiyo Huye, yashyize hanze indirimbo yise “Bya Bihe”, avuga irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu ibyiza byo kuva mu byaha, bakagandukira Imana.
Ni indirimbo yagiye hanze ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, isohokera ku mbuga zishyirwaho umuziki zirimo n’urwa You Tube ye yitwa, polyvalent official.
Polyvalent avuga ko yakoze iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘holly drill’, agamije gukebura urubyiruko rwumva ko gukora ibyaha ari byo birenze.
Ati:“Mu gitero cya mbere ndaririmba ngo: Mu nshuti zanjye gukora ibyaha nibyo birenze, bifatwa nk’ishema. Naho iyo usenga utukwa ibitutsi, amazina bakwita siwezi kusema. Abo ni bo tubana amanywa n’ijoro, nzakeburwa nande Jehovah Shammah? Kandi sinavamo, ndagenda, ngasezera, bwacya ngasubira inyuma’.”
Akomeza avuga ko iyo umuntu asenga abona ibyiza by’Imana ko kandi ntawayiringiye ngo yikorere amaboko n’iyo ibyago n’amakuba byaza, birangira.
Ati “Hari nubwo abasenga Satani kenshi yifuza ko tubivamo. Aho niho abacantege b’isi bahera baduseka kuri bo bumva ari ishema. Nyamara ibyo tuzabona Yesu agarutse gutwara abe ntibigereranywa. Urukundo rwe, ineza n’imigisha myinshi bitugeraho ijoro n’amanywa.”
Indirimbo Bya Bihe ije ikurikira izindi uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru afite, zirimo Amayeri I na II, Kumusaraba nayo yaririmbiwe Imana, ndetse n’izindi.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radio Huye
Reba indirimbo “Byabihe” ya Polyvalent