“Goma For Jesus Freedom Festival”: Gaby Irene Kamanzi Yataramiye abakunzi be batuye Goma
2 mins read

“Goma For Jesus Freedom Festival”: Gaby Irene Kamanzi Yataramiye abakunzi be batuye Goma

Umuramyi w’Umunyarwandakazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Irene Kamanzi, ari mu bahanzi bitabiriye giterane cy’ivugabutumwa cyiswe “Goma For Jesus Freedom Festival” kiri kubera mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki giterane cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025 kikazasoza ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, kikabera kuri Stade de l’Unité i Goma.

Ni mugihe yari yashyize butumwa ku mbuga nkoranyambaga, ze agira ati: “abo muri Goma, muze muri benshi dufatanye kuramya Umwami Yesu Kristo.” Ni ubutumwa bwatumye abakunzi be bo muri DRC babyumva nk’itumira rikomeye ndetse akaba yashimiye ubwitabire bwabakunzi be.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Gaby yasobanuye ko yatumiwe n’umukozi w’Imana Nkundabagenzi Justin, wahoze ari umuririmbyi muri Vivante, ariko ubu akaba yibanda ku gutegura ibiterane bikomeye byo kwamamaza ubutumwa bwiza. Yagize ati: “Njyewe hamwe na Damascene Kanuma twatumiwe n’abanyarwanda, ariko harimo n’amatsinda yo muri DRC. Ni igiterane cy’ivugabutumwa kibera kuri Stade de l’Unité.”

Uyu muhanzikazi yaririmbye kuri uyu wa Gatanu, nyuma yaho akaba arahita agaruka mu Rwanda muri gahunda ze za burimunsi.

Uretse Gaby Kamanzi na Damascene Kanuma, iki giterane cyatumiwemo amatsinda akomeye arimo: Groupe Makerubi, Groupe Shekinah Mepac, Chrena Vox Messager CEPAC, Groupe Uzima Tele, Groupe Maishara, GR Vocal Rehoboth, Groupe Good News, Groupe Les Narcisses de Saron, Chorale Ebene-Ezer ABC, CEPAC Makerubi, Etoile d’Adoration ndetse na Nzambe Malamu.

Ku ruhande rw’abazabwiriza ijambo ry’Imana, hateganyijwe: Scott William Winters wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahoze ari umukinnyi wa filime i Hollywood ariko nyuma akaza gukizwa akinjira mu ivugabutumwa, Ev. Victoria Hermann wo muri Amerika, Apôtre Stephan Bulky ndetse na Nkundabagenzi Justin, umunyamuryango wa Merciful Ministry ari na we watangaje iki giterane.

Gaby Irene Kamanzi ubusanzwe yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba avuka mu muryango w’abana batandatu. Ubu abarizwa mu itorero Restoration Church Kimisagara. Yamamaye mu ndirimbo zo kuramya Imana zanyuze imitima ya benshi zirimo: “Amahoro”, “Arankunda”, “Neema ya Goligota”, “Furaha”, “Wowe” n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *