
Rayon Sports yakuyeho urujijo ku mukino bafitanye na Singida!
Umukino wo guhatanira gukina icyiciro cy’amatsinda cya CAF Confederations Cup cya 2025-2026(Ubanza) wa Rayon Sports na Singa Black Star hatangajwe aho uzabera.
Ibi byari bitegerejwe na benshi kuko uyu mukino wari kuzabera i Kigali tariki 20 Nzeri 2025, Kandi kuri iyi tariki hazaba habura umunsi umwe ngo habe Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Ibyari kugorana ko uyu mukino wabera kuri sitade Amahoro nk’uko byari biteganyijwe mu gihe kandi Kigali Pele stadium byavugwaga ko itemewe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika ( CAF).
Amakuru yavaga muri Tanzaniya yemezaga ko ikipe ya Singida Black Stars yo kugeza igihe bitangarijwe yari izi ko izakinira Kigali Pele stadium nk’uko byemezwaga n’umuvugizi w’iyi kipe, Hussein Massanza, aganira n’ikinyamakuru Isimbi.
Gusa binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yerekanye ko ntacyahindutse umukino ugomba kubera kuri Kigali Pele stadium ku ya 20 Nzeri 2025.
Abasifuzi bazayobora uyu mukino bakomoka muri Eswatini bazaba bayobowe na Njabulo Ntembeko mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Umurundi, Nimubona Arcade.
CAF Champions League
Umukino ubanza: APR FC vs Pyramid FC: 01/10/2025
Aho umukino uzabera: Kigali Pele stadium
Umukino wo kwishyura: 05/10/2025
Aho umukino uzabera: 30 June Stadium
CAF Confederations Cup
Umukino ubanza: Rayon Sports vs Singida Black Stars 20/09/2025
Aho umukino uzabera: Kigali Pele stadium
Umukino wo kwishyura: 27/09/2025
Aho umukino uzabera: AZAM Complex