
Uko imyaka 25 ya Fabrice Nzeyimana mu muziki wa Gospel yahindutse ubuhamya bukomeye
Fabrice Nzeyimana Yizihije Isabukuru y’imyaka 42 n’imyaka 25 amaze mu muziki wa Gospel i BujumburaMu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, i Bujumbura habereye igitaramo cy’amateka cyahuje abaririmbyi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 42 y’amavuko ya Fabrice Nzeyimana ndetse n’imyaka 25 amaze akora umurimo wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Iki gitaramo cyari cyihariye mu buryo bw’imitegurire n’uburyo cyatumiwemo abaramyi batandukanye, barimo n’itsinda rikomeye rya TNT Band rizwi cyane mu Rwanda mu gucuranga ku rwego rwo hejuru. TNT Band yifashishijwe mu gucurangira abaramyi batandukanye, bigatuma igitaramo kirushaho gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri salle nini yo mu mujyi wa Bujumbura.Fabrice Nzeyimana, uzwi mu muziki wa Gospel mu Burundi no mu Rwanda, ni umuhanzi wubashywe kandi wubatse izina rikomeye mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzi amaze imyaka 25 akora umuziki wuzuye ubutumwa bwo kuzana abantu kuri Kristo, kandi yanyuze mu bihe bitandukanye ariko agahora ashyira imbere umurimo w’Imana.Uretse kuba umuhanzi, Fabrice ni inzobere mu itumanaho no kwamamaza, akaba ari na CEO wa Wavelab Studios ikigo gifasha mu bijyanye no gukora ibijyanye n’itangazamakuru, ubuhanzi n’ivugabutumwa binyuze mu ikoranabuhanga.
Ibi byatumye ibikorwa bye bigira ireme ridasanzwe kandi bikagera ku bantu benshi.Afatanyije n’umugore we, Maya Nzeyimana, bashinze umurimo wa Heavenly Melodies Africa (HM Africa),ari nawo uzwi cyane mu guhugura no gutoza abayobozi b’ugusenga n’abaririmbyi b’igihe kizaza muri Afurika. Ni umurimo wahawe umugisha kuko umaze kubohora benshi mu muziki wa Gospel no kubatera ishyaka ryo gukorera Imana.Mu gitaramo cy’uyu munsi w’amateka, Fabrice yashimangiye ko imyaka 25 amaze mu muziki wa Gospel ari igihamya cy’uko Imana itajya itererana abayishyira imbere.
Yavuze ko intego ye atari ugushaka ikuzo bwite, ahubwo ari ugusiga umurage ukomeye uzakomeza gutuma abaramyi benshi b’u Rwanda, u Burundi n’ahandi muri Afurika bazamurwa mu buryo bw’umwuka.Abitabiriye igitaramo batangaje ko cyari gisukuye kandi cyateguwe ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko bakagaragaza ko bishimiye uburyo TNT Band yitwaye mu gucuranga, n’uburyo Fabrice Nzeyimana yagaragaje ubuhanga buvanze n’ubusabane bw’umwuka mu ndirimbo ze zakunzwe cyane.
Igitaramo cyasize amateka akomeye mu mitima ya benshi, kikaba cyongeye gushimangira ko Fabrice Nzeyimana ari umwe mu nkingi zikomeye mu muziki wa Gospel muri Afurika y’Iburasirazuba. Abakunzi b’umuziki we barategereje ibikorwa bishya bizakomereza kuri uru rugendo rw’imyaka 25 amaze yitangira umurimo w’Imana mu ndirimbo n’ubuhanzi bufite intego.


Bujumbura yiboneye igitaramo cy’amateka cya Fabrice Nzeyimana n’inshuti ze mu muziki wa Gospel I Bujumbura

TNT Band yitabiriye igitaramo muburyo budasanzwe
