Ese wari uziko kumara umwanya munini mu bwiherero bishobora kugutera indwra izwi nka Hémorroïdes
1 min read

Ese wari uziko kumara umwanya munini mu bwiherero bishobora kugutera indwra izwi nka Hémorroïdes

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kumara umwanya munini usutamye mu bwiherero bigira ingaruka zirimo kurwara indwara ya ‘Hémorroïdes’ ituma umuntu ababara mu kibuno akaba yakwituma amaraso.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu kigo Beth Israel Deaconess Medical Center cyo muri Israel bwagaragaje ko abantu benshi bakunda gukoresha telefone mu bwiherero bari kwituma, bakamaramo umwanya munini, ibituma imitsi n’ibindi bice by’urura runini byangirika.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 125 barimo abajyana telefone mu bwiherero n’abatazijyanayo hagamijwe kureba ingaruka bashobora guhura na zo.

Byagaragaye ko 46% mu bajyana telefone mu bwiherero bakoreweho ubushakashatsi ari bo bagira ikibazo cyo kubabara mu kibuno no kwituma amaraso.

Abaganga batangaza ko gukoresha telefone bidatera ikibazo ahubwo umwanya munini umara usutamye mu bwiherero ari wo ntandaro y’indwara ya ‘Hémorroïdes’.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko umuntu agomba kugira umwanya wo kujya mu bwiherero, akirinda kumaramo umwanya munini, agashyira imbere gukora ibyamujyanye yarangiza akihutira kuvamo no gusukura ubwiherero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *