Kuva ku Ntangiriro nka divayi irura kugera ku mpera ziryohereye nk’ubuki_Umunyabigwi
9 mins read

Kuva ku Ntangiriro nka divayi irura kugera ku mpera ziryohereye nk’ubuki_Umunyabigwi

Mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi biragoye ko wavuga amateka yawo mu Kinyejana cya makumyabiri na rimwe, ngo ugere ku nteruro ya cumi utaravuga k’umukinnyi witwa Lionel Messi.

Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru beza babayeho mu mateka y’uyu mukino. Uyu munyabigwi ubu afite ibikombe 46 amaze gutwara, ibitego 879 amaze gutsinda(kugeza ubwo nakoraga iyi nkuru), kandi yatwaye umupira wa Zahabu inshuro umunani n’ibindi  mu makipe atandukanye yakinnyemo arimo: FC Barcelona, akanyura muri Paris Siant Germain  kugera muri Inter Miami akinira kugeza ubu, ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Argentine bita: “La Albiceleste” (ikirere cy’ubururu n’umweru).

Lionel Messi akinira ikipe y’igihugu cye kuva mu 2005 kugeza ubu.

I Rosario mu Ntara ya Santa Fe, hafi y’umugezi wa Paraná muri Argentine kuya 24 Kamena 1986 nibwo mu muryango wa Jorge Messi na Celia Cuccittini bibarutse umwana wabo wa kane w’umuhungu bamwita Lionel Andrés Messi. Uko biri kose, ubanza avuka umuryango we utari uzi ibyishimo azaha abakunzi b’umupira  w’amaguru bari kuzamukunda cyangwa agahinda azatera abatazamukunda!

Muri iyi nkuru yacu turibanda ku bigwi bya Messi mu ikipe y’igihugu ye kuva umunsi wa mbere ayigeramo kugeza ubu.

Lionel Messi mu ikipe y’igihugu

Nk’umuntu wari ufite ubwenegihugu bwa Esipanye ndetse n’ubwa Argentine, Lionel Messi yari afite amahitamo yo gukinira kimwe muri ibi bihugu bibiri, ariko we yahisemo gukinira igihugu cyamubyaye cya Argentine, maze ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya Argentine y’abatarengeje imyaka 18 mu mwaka wa 2004. Aha hari mu mukino bari bahuyemo na Paraguay.

Bidatinze muri 2005 yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 20 aho bari bitabiriye irushanwa ry’ibihugu ry’abaterengeje imyaka 20. Muri iri rushanwa yatsinze ibitego bitandatu, anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego ndetse ikipe y’igihugu ye itwara umwanya wa gatatu muri ryo rushanwa.

Muri uwo mwaka kandi nibwo Messi yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru ya Argentine, hari mu mukino wa gicuti Argentine yakinnyemo na Hongiriya.

Igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu yagitsinze mu mukino wa gicuti bahuyemo na Croatia mu mwaka wa 2006

Muri uwo mwaka wa 2006 nibwo yakinnye igikombe cy’isi cya mbere, maze mu mukino wari wahuje Argentine na Serbia yinjiramo asimbuye ku munota wa 73. Muri uyu mukino Messi yatsinze igitego anatanga umupira wavuyemo igitego, ibintu byahise bimugira umukinnyi muto utsindiye ikipe y’igihugu ya Argentine igitego mu gikombe cy’isi.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2007, nibwo Messi yakinnye Copa America ye ya mbere aho batsindiwe ku mukino wa nyuma. Yatowe kandi nk’umukinnyi muto w’irushanwa.

Mu 2010 Lionel Messi yakinnye igikombe cy’isi cye cya 2, aho we na bagenzi be baviriyemo muri kimwe cya kane batsinzwe n’u Budage, Messi akaba yaratowe mu bakinnyi beza icumi b’irushanwa nubwo nta gitego yatsinze muri iri  rushanwa ryose.

Mu mwaka wa 2011, Argentine yubatse ikipe nshya ariko ishingiye kuri Messi, ari naho muri uwo mwaka habayemo Copa America, maze Argentine iviramo kimwe cya kane itsinzwe na Uruguay kuri penaliti.

Messi nabwo yashoje iri rushanwa nta gitego atsinze, gusa yatanze imipira itatu ivamo ibitego.

Kugeza aha Messi yari amaze gufasha FC Barcelone gutwara ibikombe cumi na bine birimo: Champions League ebyiri, La Liga inshuro enye, igikombe cy’umwami inshuro imwe, n’ibindi. Isi yose yaririmbaga Messi naho abakunzi ba Barcelona bo babonaga ko Nyagasani yabihereye manu nk’imwe bene Yakobo baririye iyo mu batuye.

Nubwo isi yose yaririmbaga Messi, iwabo bamushinjaga kuba nta mbaraga ashyira mu ikipe y’igihugu kuko nta gikombe na kimwe yari yakabahesheje.

Ibi byarakomeje kugeza mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2014 cyabereye muri Brazil, aho Argentine yahabwaga amahirwe menshi ko ishobora gutwara iki gikombe. Icyo gihe Lionel Messi n’ikipe ye bageze ku mukino wa nyuma, ariko ku bw’amahirwe make baje no gutsindwa n’ikipe y’igihugu y’u Budage igitego 1-0, gusa Messi yahembwe nk’umukinnyi w’irushanwa.

Nyuma y’ibi byose, nkaho ibi bitari bihagije, mu mwaka wakurikiye wa 2015 Argentine yongeye gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Copa America n’ikipe y’igihugu ya Chile ndetse uba umwe mu mikino yababaje uyu mugabo kuruta indi. Mu irushanwa ryakurikiyeho rya Copa America mu mwaka wa 2016, na none yongera kubatsinda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ku mukino wa nyuma w’iki gikombe.

Nk’undi wese ukora ibishoboka byose ngo agree ku kintu ariko ntibimukundire, nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro eshatu zikurikiranya, Lionel Messi yafashe umwanzuro ugoye maze asezera mu ikipe y’igihugu.

Ku mbaraga zashyizwemo na Leta ya Argentine n’ubusabe bukomeye bw’abaturage, basaba Messi kugaruka, nyuma yaje guhindura icyemezo yari yafashe agaruka mu ikipe y’igihugu.

 

Nubwo byari bigoye, Messi yafashije Argentine kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, ariko baje gusezererwa n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ibatsinze ibitego 4-3. Hari muri kimwe cya munani, maze Messi na bagenzi be bataha bimyiza imoso.

Mu 2019, Argentine yitabiriye Copa America ihabwa amahirwe ko ishobora kwegukana iki gikombe, nyamara urwishee ya nka ntaho rwari rwaragiye rwari rukiyirimo kuko nabwo yaviriyemo muri kimwe cya kabiri itsinzwe na Brazil.

Mu 2021, Lionel Messi, na bagenzi be kera kabaye inyenyeri zabo zaratse maze mu byishimo byinshi bamurika Copa America bari batwaye batsinze Brezil.

Ibi byahise bishyira iherezo ku myaka makumyabiri n’umunani yari ishize Argentine idatwara iki gikombe ndetse kiba n’intangiriro ya Messi na bagenzi be yo kuzahora bashashagirana ku mucanga w’ibihe muri Argentine. Uko biri kose isi n’abanyamupira basahora bibuka iki kiragano cyazamuye Argentine munsi y’ukwezi nyuma y’imyaka myinshi.

Mu 2022 isi yose yari ihanze amaso iki kiragano cyari kiyobowe na Liyonel Messi. Twibuka neza ko habaye igikombe cy’isi cyabereye muri Qatar, Argentine yari imwe mu makipe yacyitabiriye aho yari mu itsinda rya gatatu hamwe na Pologne,Mexique na Arabia Saudite.

Ariko mbere yuko bitabira iki gikombe, Argentine n’ubundi yari yatwaye irushanwa rihuza ikipe yatwaye EURO n’iyatwaye igikombe muri Amerika yo hepfo.

Mu gikombe cy’isi, mu buryo butunguranye umukino wa mbere bawutsinzwemo na Arabia Saudite ibitego 2-1, maze biba ibirori by’akataraboneka muri iki gihugu cyavukiyemo intumwa y’Imana Muhammed. Icyo gihe Leta yahise inatanga umunsi w’ikiruhuko mu kwishimira intsinzi bari babonye bakuye ku gihangage Argentine.

Argentine ntiyacitse intege kuko yatsinze indi mikino ibiri yo muri iri tsinda, maze muri kimwe cy’umunani kirangiza batsinda Australia ibitego 2-1, muri kimwe cya kane basezereye Ubuholandi kuri penaliti, muri kimwe cya kabiri batsinda Croatia ibitego 3-0, ari nako guhita bisanga ku mukino wa Nyuma w’Igikombe cy’Isi cyari icya kabiri cyabo bageze ku mukino wa nyuma kuva mu kinyenjana cya makumyabiri na rimwe.

Ku mukino wa nyuma ikipe y’igihugu ya Argentine yisanze izahura n’u Bufaransa zikaba ikipe zombi zikomeye, kuko u Bufaransa bwari bufite igikombe cy’Isi giheruka cyari cyabereye mu Burusiya, gusa Argentine ya Messi, Dimaria n’abandi batandukanye ntiyari yiteguye gutakaza iki gikombe ku nshuro ya kabiri.

Igihe cyarageze maze kuya 18 Ukuboza 2022 Argentine n’u Bufaransa zihurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, ku munota wa 18 gusa Messi yafunguye amazamu kuri penaliti, bidatinze kuwa 34 Angel Dimaria atsinda icya kabiri, abantu batangira kuvuga bati: “ibintu birakomeye” aka wa munyarwanda.

Ku munota wa mirongo inani, Mbappe yaboneye u Bufaransa igitego cya mbere kuri Penaliti, abanya-Argentine batarasoma ku tuzi, kuwa mirongo inani na rimwe Mbappe yahise atsinda icya kabiri kaba karabaye, abanya-Argentine umutima ujya mu mutwe, amahoro arabura kuva kubari bicaye muri sitade ya Lusail stadium kugeza ku bari mu byaro byo muri za Santa Fe,La Pampa, Buenos Aires n’ahandi, mu gihe hakurya iyo za Paris bari batangiye kumwenyura.

Ibi byatumye umusifuzi yongeraho iminota mirongo itatu, maze ku munota w’ijana n’umunani Lionel Messi atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Argentine, ariko ngo aho umutindi yanitse ntiriva umugani w’Abanyarwanda, ibyishimo byabo ntibyatinze kuko nyuma y’iminota icumi gusa Mbappe yaje kwishyura iki gitego ibintu bisubira i rudubi.

Kunganya ibitego 3-3 byatumya aya makipe yombi yitabaza Penaliti, maze Argentine yinjiza enye mu gihe u Bufaransa bwo bwinjije ebyiri, maze Lionel Messi bwa mbere atwara igikombe cy’isi yari ataratwara mu buzima bwe.

Nyuma y’iki gikombe Argentine yatwaye Copa America itsinze Colombia ndetse Messi izina rye rikomeze kuzamuka ari nako rikomeza kwandikwa mu gitabo cy’uduhigo.

Kuya 4 Nzeri uyu mwaka, Lionel Messi yakinnye umukino wahuje Argentine na Venezuela ndetse anatsinda ibitego bibiri muri bitatu batsinze iki gihugu, nyuma y’uyu mukino Messi yasezeye abafana maze isi yose itangira gukeka ko uyu mugabo ufite ibitego 114 mu mikino 194 mu ikipe y’igihugu yaba agiye gusezera burundu gukinira igihugu cye.

Ubu ngubu isi cyane abakunzi b’umupira w’amaguru, bari mu rujijo bibaza niba Messi azaba ari kumwe n’ikipe ye mu gikombe cy’isi cy’umwaka utaha 2026.

Uko biri kose yagikina atagikona, izina ry’uyu mugabo [Lionel Messi] rizahora ari inyenyeri imurikira abamubnye akina ndetse n’abifuza kuzawuconga kandi rizahora rishashagirana ku mucanga w’ibihe.

Lionel Messi muri Qatar yishimira Igikombe cy’isi yari atwaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *