
Igitaramo cy’amateka: Lecrae ufite Grammy Awards enye yataramiye i Kigali, yizeza Abanyarwanda kuza buri mwaka
Umuraperi w’Umunyamerika Lecrae Devaughn Moore, uzwi cyane mu muziki wa Gospel no mu njyana ya HipHop, yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali, mu rwego rw’urugendo rwe mpuzamahanga “Reconstruction World Tour”.
Iki gitaramo cyabaye ku wa 6 Nzeri 2025 muri Camp Kigali, aho uyu muhanzi ufite Grammy Awards enye yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baturutse mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’ibituranyi nka Uganda na Kenya.
Lecrae yinjiye ku rubyiniro ahagana saa tatu n’iminota 20, atangiza igitaramo n’indirimbo “Over the Top”, akurikiraho izindi ziri kuri alubumu ye nshya Reconstruction zirimo Break for Break, Church Clothes, Jireh, na I’ll Let You Know. Yafatanyaga kuririmba no gusangiza ubuhamya bwe, ibintu byasigiye benshi isomo n’umugisha.
Hari abahanzi nyarwanda barimo Chryso Ndasingwa n’umugore we Sharon Gatete, ndetse na Rata Jah NayChah uzwi mu ndirimbo Naganze, bafashije gususurutsa igitaramo mbere y’uko Lecrae aza ku rubyiniro.
Abitabiriye igitaramo basigiwe ibyishimo n’ubutumwa bukomeye. Bella Keza, umwe mu bakunzi ba Gospel, yavuze ko kubona Lecrae mu Rwanda ari inzozi zibaye impamo, mu gihe Prince Valence Ntizigama yashimangiye ko byari “umugisha udasanzwe kumva indirimbo Lecrae yaririmbye imyaka irenga 10 ishize, akazihuza n’ubuhamya bwe bwite.” Umuhanzikazi Gaby Kamanzi nawe yashimye uburyo Lecrae yahuzaga indirimbo no kubwiriza, ati: “Byanyubatse cyane kandi byantunguye.”
Mbere y’igitaramo, Lecrae yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu butumwa yanditse kuri X, yavuze ko “u Rwanda ari igihugu cyiza, gituwe n’abantu beza bafite inkuru ikomeye,” yongeraho ko yifuza kuza mu Rwanda buri mwaka kugira ngo “akore umurimo w’Imana kandi anige byinshi.”
Lecrae, w’imyaka 45, ni umuraperi, umwanditsi w’indirimbo, producer ndetse n’umukinnyi wa filime ukomoka i Houston muri Texas, USA. Ni we muraperi wa mbere mu mateka watsindiye Grammy Award mu cyiciro cya Gospel Album, ndetse anegukana BET Awards mu 2013 na 2015 nk’umuhanzi mwiza wa Gospel.
Ni we washinze Reach Records, label imenyerewe cyane mu gufasha abanyempano ba HipHop ya Gikristo.
Nubwo yakuriye mu buzima bugoye burimo ibiyobyabwenge n’ingeso mbi, Lecrae yahinduye ubuzima bwe nyuma yo kwakira agakiza mu itorero Christ Our King Community Church, ahura na Darragh Moore nyuma aza kuba umugore we.
Kuri ubu ari mu rugendo rw’ibitaramo byiswe “Reconstruction World Tour” byatangiye muri Zimbabwe ku ya 4 Nzeri 2025, bikazasorezwa i Brisbane muri Australia ku ya 13 Ukuboza 2025. Mu rugendo rwe, azafatanya n’abandi bahanzi barimo Miles Minnick, 1K Phew na Torey D’Shaun.

Lecrae yatangaje ko burimwaka azajya agaruka mu Rwanda

byari ibyishimo bikomeye kubakunzi ba gospel



Abakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda bahawe Umugisha na Lecrae wabataramiye
photo by Inyarwanda