Tariki ya 9 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka
1 min read

Tariki ya 9 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka

Turi ku wa 9 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 252 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 113 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1776: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo cyahawe iryo zina kireka kwitwa “United Colonies.”
1791: Washington D.C yagizwe umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitiriwe George Washington wabaye perezida wa mbere w’icyo gihugu.
1945: Nyuma y’uko u Buyapani bukubiswe inshuro n’u Bushinwa, Ubwami bw’u (…)

Turi ku wa 9 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 252 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 113 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1776: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo cyahawe iryo zina kireka kwitwa “United Colonies.”

1791: Washington D.C yagizwe umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitiriwe George Washington wabaye perezida wa mbere w’icyo gihugu.

1945: Nyuma y’uko u Buyapani bukubiswe inshuro n’u Bushinwa, Ubwami bw’u Buyapani bwemeje ku mugaragaro ko bumanitse amaboko.

2015: Umwamikazi Elisabeth II yabaye umuntu wa mbere uyoboye Ubwami bw’u Bwongereza aho icyo gihe yari amaze imyaka 63 n’iminsi 2017, agahigo kari gafitwe na nyirakuruza, Victoria.

Mu muziki

1956: Umuhanzi Elvis Presley yaririmbye muri “The Ed Sullivan Show”, igitaramo cyacaga kuri televiziyo ya CBS, gishyiraho agahigo ko gukurikirwa n’abarenga miliyoni 60 muri icyo gihe.

Abavutse

1949: Susilo Bambang Yudhoyono wabaye perezida wa Indonésie.

1991: Havutse Oscar dos Santos Emboaba Júnior, Umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakinaga mu bo hagati bakina basatira izamu mu Ikipe ya Chelsea mu Bwongereza.

Abapfuye

1915: Hapfuye Albert Spalding uri mu batangije uruganda rwa Spalding ruzwiho gukora imyambaro n’imipira yo gukina.

1976: Hatabarutse Mao Zedong wabaye Chairman wa mbere wa Chinese Communist Party, ishyaka riyoboye icyo gihugu kuva mu 1949.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *