Sosiyete yo muri Amerika yasinye amasezerano yo gushora miliyoni 500 z’amadolari muri Pakistan

Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abanyekanada (AP) avuga ko Ku wa Mbere, Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa U.S. Strategic Metals, yo mu mujyi wa Missouri, yasinyanye na Frontier Works Organization ya Pakistan amasezerano ya miliyoni 500 z’amadorali agamije gushora mu iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo umushinga wo gushinga uruganda rutunganya ibyuma bitandukanye (poly-metallic refinery) muri Pakistan.
Aya masezerano aje nyuma y’uko Washington na Islamabad basinyanye amasezerano y’ubucuruzi mu kwezi gushize, Pakistan yizera ko azakurura ishoramari ry’Abanyamerika mu by’ubutunzi bwayo burimo amabuye y’agaciro na peteroli.
Itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif rivuga ko Impande zombi zagaragaje ubushake bwo guteza imbere ibikorwa byo kongerera agaciro ayo mabuye, kongera ubushobozi bwo kuyatunganya, no gutangira imishinga minini y’ubucukuzi.
Amabuye y’ingenzi ari muri Pakistan azoherezwa muri Amerika arimo antimony, copper, zahabu, tungsten, ndetse n’ibindi bikoresho bituruka munsi y’uburaka.
Muri uyu mwaka, Sharif yari yatangaje ko Pakistan ifite umutungo kamere ufite agaciro ka tiriyoni z’amadolari, kandi ko ishoramari ry’abanyamahanga mu rwego rw’ubucukuzi ryafasha igihugu kuva mu bibazo bikomeye by’ubukungu bimaze igihe kirekire ndetse rikagabanya umutwaro w’imyenda y’amahanga.
Ibiro by’Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubucuruzi bitangaza ko ubucuruzi bwose hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistan bwabarirwaga muri miliyari 7.3 z’amadolari mu mwaka wa 2024, ibyo Amerika yohereje muri Pakistan mu 2024 byari bifite agaciro ka miliyari 2.1 z’amadolari, byiyongereyeho 4.4% ni ukuvuga miliyoni 90.9 z’amadorali ugereranyije na 2023.
Ibyo Amerika yatumije muri Pakistan byo byari bifite agaciro ka miliyari 5.1 z’amadolari mu 2024, byiyongereyeho 4.9% ni ukuvuga miliyoni 238.7 z’amadorali ugereranyije na 2023.
Hari amasosiyete menshi yamaze gusinyana amasezerano na Pakistan mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Harimo n’isosiyete yo muri Kanada Barrick Gold, ifite imigabane ingana na 50% mu bucukuzi bw’icyobo cya zahabu cya Reko Diq giherereye muri Balochistan.