
Ange Postecoglou yagarutse muri Premier League
Nyuma y’iminsi itatu gusa shampiyona ya Premier League itangiye, ikipe ya Nottingham Forest yahisemo guhindura umutoza mukuru, isesa amasezerano na Nuno Espirito Santo yari umaze amezi 21 ayitoza, ndetse kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yashyizeho Ange Postecoglou nk’umusimbura we.
Nuno, umunya-Portugal w’imyaka 51, yirukanywe ku mugoroba wo ku wa Mbere nyuma yo gutsindwa na West Ham ibitego 3-0. Nubwo yahesheje Forest umwanya wa karindwi umwaka ushize – ari nawo mwiza kurusha indi yose ikipe yagize kuva mu mwaka wa mu 1994 .
Umuyobozi akaba na nyir’iyi ikipe Evangelos Marinakis yabwiye ikinyamakuru the Standard dukesha iyi nkuru ko guhitamo Ange bifitanye isano n’intego bafite zo gukomeza gukomera mu buryo buhamye.
Aho yagize ati: “Tuzanye umutoza w’intangarugero mu gutsindira ibikombe. Ubumenyi afite n’inyota yo kubaka ikintu kidasanzwe bifite aho bihurira n’inzozi zacu zo guhatanira ibikombe by’ingenzi.”
Ange Postecoglou, w’imyaka 60 y’amavuko, ni umunya-Australia ufite ubwenegihugu bw’Ubugereki ,nubwo yirukanywe na Tottenham Hotspur nyuma yo kurangiza shampiyona ari ku mwanya wa 17, yayihesheje igikombe cya Europa League atsinze Manchester United 1-0, biba ubwa mbere Spurs yegukanye igikombe gikomeye mu myaka 17 yari ishize.
Ku bijyanye n’imibare, Tottenham iri kumwe na Ange yatsinzwe imikino 22 muri 38 ya shampiyona mu mwaka ushize, yinjizwa ibitego 65, bijyanye nuko Ange yagaragaje ugushaka kuguma mu muvuno we w’umupira usatira mu gihe yari ifite ibibazo by’imvune nyinshi.
Kwinjira kwa Ange muri Nottingham kuje mu gihe iyi kipe iri ku mwanya wa 10 nyuma y’imikino itatu gusa ya Premier League, aho ifite amanota ane.