
Mu mbyino n’amajwi meza, Padiri Uwimana Jean François Ft Catholic All Stars Junior bakoze mu nganzo mu ndirimbo yambaza Bikira Mariya “Mubyeyi Ugiribambe”
Padiri Uwimana Jean François ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko kubera amavugurura yazanye mu muziki wo muri Kiliziya Gatolika, agatangira kuwukora mu njyana zigezweho nka Rap, Reggae, Zouk, Amapiyano n’izindi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya “Mubyeyi Ugiribambe” yakoranye na Catholic All Stars Junior.
Mubyeyi Ugiribambe ni indirimbo itanga ubutumwa bwo kwiyambaza Bikira Mariya nk’Umubyeyi uduha ubuvugizi ku Mana. Iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane kuko mu masaha make gusa imaze ishyizwe kuri Youtube imaze ndetse ikomeje kurebwa n’abatari bake.
Mu magambo y’iyi ndirimbo baragira bati: “Mubyeyi Ugiribambe, Mariya twaragijwe, Mubikira utugoboka, Mariya twiyambaza, iyo tugeze aharenga ni wowe dutabaza (Mawe). Kundwa Mariya, umva Mariya abawe bakuririmba!…” Ikaba ari indirimbo ibumbatiye ubutumwa bwo kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya.
Abahanzi bayiririmbamo bahamya ko Mariya ari we utabara abakristu kandi abasabira imbere y’Imana.
Padiri Uwimana amaze gukora indirimbo zitari nkeya, harimo izamumenyekanishije nka Loved You, Nyirigira, Araturinda, Ni Yezu, Kuva kera na Umuriro yakoranye na Ama G The Black. Ku itariki ya 18 Kanama 2025 yageze mu Rwanda aje mu biruhuko avuye mu Budage aho yiga.
Nubwo yari aje kuruhuka, yavuze ko ashobora no gukora indi mishinga mishya ijyanye n’umuziki. Ibyo yabigaragaje mu gushyira hanze indirimbo nshya yise Mubyeyi Ugiribambe, yakunzwe cyane n’abakunzi be kuva isohotse.
Iyi ndirimbo yayikoranye n’itsinda ry’urubyiruko ryitwa Catholic All Stars Junior, rigizwe n’abanyeshuri b’abasore n’inkumi bakiri bato.
Padiri Uwimana avuga ko baririmba neza kandi gukorana na bo bibafasha gutera imbere mu muziki ndetse n’uwo baririmbana na we ntacyo ahomba kuko ubutumwa bugera ku bantu benshi.
Reba indirimbo “Mubyeyi Ugira Ibambe”