
Chorale iriba ifatwa nk’ishuri rya muzika mwitorero ADEPR itegerejwe mu ibisingizo live concert
Chorale Baraka ADEPR Nyarugenge Yateguye Igitaramo “IBISINGIZO Live Concert” Cyo Kwibukiranyamo Indirimbo Z’ibihe ByoseChorale Baraka yo muri ADEPR Nyarugenge ikomeje kwandika amateka akomeye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana.
Kuri iyi nshuro, iri korali yateguye igitaramo gikomeye cyiswe IBISINGIZO Live Concert kizaba ku matariki ya 04-05 Ukwakira 2025, kikabera ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge.
Iki gitaramo kizihurizwamo abaririmbyi n’abakunzi b’indirimbo za gikirisitu mu buryo budasanzwe, aho hazagarukwaho indirimbo zimaze imyaka 16 zikunzwe, ndetse hakaniyongeraho izindi z’ibihe bya kera zagiye zigira uruhare mu gukomeza Itorero n’abakirisitu mu buryo bwihariye.
Chorale Baraka yatumiye Chorale Iriba yo muri ADEPR Taba mu karere ka Huye, imwe mu makorali amaze imyaka irenga 25 yubatse izina rikomeye mu muziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda. Chorale Iriba izwi cyane ku ndirimbo zakunzwe n’abatari bacye nka Ntakibasha,Yesu ni Iriba, ndetse na Ntirobanura, zagiye ziba indirimbo z’igihe zifashishwa mu nsengero no mu bitaramo bitandukanye.
Uretse izo ndirimbo zakunzwe, Chorale Iriba izwi cyane ku ndirimbo zifashishwa mu birori binyuranye birimo amashimwe, ubukwe n’ibindi, cyane cyane indirimbo Wa Munsi Wageze yakunzwe mu buryo budasanzwe. Ibi byose bituma iyi korali ikomeza kuba igicumbi cy’umuziki w’ivugabutumwa mu Rwanda.
Chorale Iriba ifite n’abaririmbyi bakomeye bagize uruhare mu kuzamura umuziki wa gospel mu Rwanda. Harimo Neema Marie Jeanne uri mu batangije New Melody Choir, ikorali ifatwa nk’ishuri ryigisha benshi kuririmba no gutoza abandi. Hari kandi abaririmbyi b’amazina akomeye nka Gad, Esther n’abandi benshi bamaze kuba Abaramyi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu mateka y’Itorero rya ADEPR, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo no mu karere ka Huye, Chorale Iriba yagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa, mu bitaramo bikomeye no mu bikorwa byo gukomeza kwagura umurimo w’Imana. Ibi byayihesheje kuba ikorali ifite umwihariko n’umusanzu udasanzwe mu buzima bw’itorero.
“IBISINGIZO Live Concert” rero ni umwanya wo gusubira mu ndirimbo zagiye zikora ku mitima y’abantu benshi, ariko noneho mu buryo bushya, bugezweho kandi bufite ireme. Ni igitaramo kitezweho gusiga amateka mashya mu muziki wa gospel w’u Rwanda.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitezwe kuza ari benshi kugira ngo basangire ubwo buryohe bw’indirimbo z’ibihe byose, ziri mu bihangano byatanze ihumure, ibyishimo n’icyizere ku bakirisitu benshi mu myaka myinshi ishize.
Chorale Baraka ADEPR Nyarugenge irahamagarira abakunzi bayo bose n’abakunzi ba gospel muri rusange kutazabura muri ibi bihe byiza byateguwe. Ubutumwa bwayo bugira buti: “Ntuzabure muri ibyo bihe byiza byo mu mwanya udasanzwe wo kuririmbira Imana.”
