Hashyizweho amategeko azayobora shampiyona!
2 mins read

Hashyizweho amategeko azayobora shampiyona!

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] hamwe n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere [Rwanda Premier ] bumaze gusinya amategeko n’amabwiriza agomba kuzagenga shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025/26 .

Ku ruhande rwa FERWAFA bari bahagarariwe na perezida mushya ,Shema Fabrice wari kumwe na mugenzi we wa Rwanda Premier Mudaheranwa Hadji Yussufu .

Impande zombi zatangaje ko aya mabwiriza n’amabwiriza yasinywe arenze ibyo kuba ari mu mpapuro gusa ahubwo ko ari uburyo bwo kwimakaza ubunyamugayo n’ubunyamwuga mu ruhago nyarwanda .

Ibi byashimangiwe na Perezida FERWAFA , Shema Fabrice wagize ati : “Kuri uyu munsi ntago twemeranije ku bijyanye n’amabwiriza agomba kugenga amarushanwa gusa ahubwo ni igihango cyo kwimakaza ubunyangamugayo mu mupira wacu .”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa shampiyona bwari buhagarariwe na Hadji Yussufu ,bwagize buti : “abasifuzi nabo bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego twiyemeje ; ndetse tubafa nk’inkingi z’ingenzi mu kwimakaza izi ntego twihaye .”

Ingingo ya cumi y’aya mabwiriza niyo ikomeje gutuma abantu bacika ururondogoro igena ibijyanye n’Urupapuro rw’umukino n’umubare w’abasimbura wemewe.

FERWAFA na Rwanda Premier League bemeranije ko Abakinnyi bazakina iri rushanwa ni abafite impushya zibemerera gukina muri shampiyona y’umwaka w’imikino bahawe n’ishami rya FERWAFA ribishinzwe.

Impande zombi zanashimangiye ko aya mabwiriza agamije gushyiraho inshingano n’uburenganizra bw’amakipe n’abandi bose barebwa na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo (RWANDA PREMIER LEAGUE) ihuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu
bagabo abyemererwa n’amategeko.

Banongeyeho ko iri rushanwa rikinwa n’amakipe yarangije Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino ushize ari mu myanya 14 ya mbere kongeraho amakipe yasoje mu myanya ibiri ya mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino ushize.

Nta kipe yemerewe gukina irushanwa itarahawe urushushya na FERWAFA rwo kwitabira amarushanwa y’umwaka w’imikino(FERWAFA CLUB LICENSE). Icyakora, FERWAFA ishobora guhindura umubare w’amakipe akina iri rushanwa ibisabwe na Rwanda Premier League ku mpamvu zigamije kuzamura ireme ry’irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *