
Rehoboth Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Turashima Imana” ishimangira agakiza nk’impano y’Imana
Korali Rehoboth Choir, imwe mu makorali akomeye azwi mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Turashima Imana”. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana kubwo agakiza yaduhaye ku buntu.
Indirimbo “Turashima Imana” itangirana n’amagambo agaragaza uburyo abantu bose bari banyamahanga imbere y’Imana, dukwiriye umujinya nk’abandi bose, ariko kubwo urukundo rwayo ruhebuje ikaduha agakiza binyuze muri Yesu Kristo.
Korali iririmba iti: “Mbega uko twari dupfuye, Yesu akatugirira imbabazi nka za zindi yagiriye Lazaro.” Aya magambo yibutsa uburyo Kristo yazanye ubugingo bushya, akatwicaza mu ijuru hamwe n’Imana, bitandukanye n’uko twari twarabaye imbata z’ibyaha.
Indirimbo yerekana ko agakiza atari igikorwa cy’umuntu cyangwa imbaraga ze bwite, ahubwo ari impano y’Imana ku buntu. Ni yo mpamvu baririmbamo ko Umwuka Wera yahinduye abayemera bakabana nk’umwe, kandi ko ibyo byose ari ukubera ubuntu bw’Imana.
Korali ishimangira ko izina Rehoboth, risobanura “Uwaguye imbago”, rihuye neza n’ubutumwa bw’indirimbo kuko Yesu Kristo ari we waguyemo inzira abantu bakabasha kwegera Imana.
Indirimbo inasozwa n’icyerekezo cy’ibyiringiro bikomeye, aho abakijijwe bazasohokera mu gihugu cyiza cy’isezerano, bakaririmbira Imana ku misozi myiza y’igikundiro, bishimira kubana na Kristo Yesu iteka ryose.
Kuva iyi ndirimbo yasohoka, abakunzi b’umuziki wa Rehoboth Choir bagaragaje ko ari indirimbo ibakomeza mu kwizera, ikabibutsa ko agakiza ari ubuntu bw’Imana, bityo bakagira ishimwe ryo kuyishimira buri gihe.
Rehoboth Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR, imaze imyaka myinshi ikora indirimbo zifite ubutumwa buhindura ubuzima. Korali ikunze gukora indirimbo zishingiye ku byanditswe byera, zihumuriza abantu kandi zikabibutsa ko agakiza kavuye ku Mana yonyine.