Fortran Bigirimana yasohoye indirimbo nshya yitwa “Zishonje Zidahishije”, yibutsa ko Imana iri kumwe natwe mu bigeragezo
2 mins read

Fortran Bigirimana yasohoye indirimbo nshya yitwa “Zishonje Zidahishije”, yibutsa ko Imana iri kumwe natwe mu bigeragezo

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Fortrant Bigirimana , yashyize hanze indirimbo nshya yise “Zishonje Zidahishije”, ikomeje kuvugisha benshi kubera ubutumwa bw’ihumure n’icyizere igaragaza.

Indirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya y’abasore batatu, Shadrach, Meshach na Abedenego, ndetse na Daniyeli, bahagarariye kwizera gukomeye mu bihe by’igeragezo rikaze. Bagiye baterwa mu itanura ryaka umuriro, abandi bacirwa mu rwobo rw’intare, ariko Uwiteka arabakiza.

Amagambo y’indirimbo aributsa umuntu wese uri mu nzira z’ubuzima buhungabanyije ko atari wenyine. Haravuga hati: “Ndikumwe nawe, zishonje zidahishije, urintaribwa kuko muri abanje ndarivuze.”

Iyi ndirimbo ihumuriza abantu ibibutsa ko Imana ari umurinzi uhoraho, kandi ko ibyo umwizera ahura nabyo byose ari amahirwe yo kwereka isi ko Uwiteka ari intwari itajenjeka.

Fortran Bigirimana atwereka ko ibyo twita ibigeragezo bishobora kuba inzira yo gukomeza kwizera kwacu. Iyo umuntu ageze mu bihe bikomeye, rimwe na rimwe yibaza niba ataye icyizere, ariko indirimbo iramwibutsa ko Yesu yivugiye ati: “Sinzabatana, nzabana namwe kugeza ku mperuka y’isi.”

Indirimbo “Zishonje Zidahishije” ishimangira ko Imana ibana n’abayo mu ntambara zose, yaba izigaragara cyangwa izihishwe, kandi ikabazanamo insinzi.

Kuva iyi ndirimbo yasohoka, abakunzi b’umuziki w’Imana bamaze kuyigaragaza nk’ubutumwa bubahaye ihumure mu buzima bwabo. Hari abagiye bayifata nk’isengesho rishya ribafasha kubaho bagize icyizere, naho abandi bagaragaza ko ari indirimbo ibafasha kwibuka uburyo Imana yabakuye mu bihe bikomeye mu mateka yabo.

Fortran Bigirimana azwi mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bwo guhumuriza no gukomeza abantu mu kwizera. Yagiye akora indirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo, zifasha mu materaniro, mu masengesho ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Indirimbo “Zishonje Zidahishije” yitezweho gukomeza kuba igikoresho gikomeye mu gukomeza kwizera kw’abantu, mu gihe bazaba bari mu mibereho ibakomereye. Abakunzi b’umuziki w’Imana biteze ko izakomeza kwinjira mu mitima y’abantu, ndetse ikaba indirimbo izahora ibibutsa ko Uwiteka adatererana abamwiringira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *