
APR FC yegukanye umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup
Ikipe ya APR FC yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025 ryahuriza hamwe amakipe yo mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba.
Ni intsinzi yabonetse kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, mu mukino wabereye kuri KMC Stadium iherereye muri Tanzania.
Uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje APR FC yo mu Rwanda na Kinondoni Municipal Council FC [KMC] yo muri Tanzania, amakipe yombi yari yasezerewe muri 1/2 k’iri rushanwa riterwa inkunga n’umukuru w’igihugu.
APR FC yari yatsinzwe na Al Hilal Club yo muri Sudan naho KMC isezererwa na Singida Black Stars yo muri Tanzania.
APR FC yitwaye neza muri uyu mukino, igaragaza ubwitange no kwiharira umukino mu bice byose by’umukino.Igitego cyonyine cyabonetse cyatsinzwe na Memel Raouf Dao ku munota wa 45, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na mugenzi we Dauda Yussif.
Iki gitego ni nacyo cyahesheje APR FC intsinzi y’igitego 1-0, bituma itahana umwanya wa gatatu mu irushanwa. Uretse umudali wa bronze yahembwe, APR FC yanahawe igihembo cy’ibihumbi 10 by’Amadorali y’Amerika, angana n’arenga miliyoni 14 mu mafaranga y’u Rwanda.
Umukinnyi w’umukino yabaye Memel Raouf Dao, watsinze igitego cyabaye ikinyuranyo. Mu gihe APR FC yari irangije irushanwa n’icyubahiro, amaso ahanzwe ku gomba gutwara igikombe hagati ya Al Hilal yo muri Sudan na Singida Black Stars yo muri Tanzania.Ikipe izatwara igikombe izahabwa ibihumbi 30 by’Amadorali, naho iya kabiri ihabwe ibihumbi 20.