Antoine Cardinal Kambanda yasabiye umugisha Papa Léon XIV
1 min read

Antoine Cardinal Kambanda yasabiye umugisha Papa Léon XIV

Antoine Cardinal Kambanda yifurije isabukuru nziza Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV wujuje imyaka 70 y’amavuko, amusabira gukomeza kugira ubwenge n’imbaraga mu kuyobora Kiliziya.

Ibi yabigarutseho ku wa 14 Nzeri 2025, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.

Ati “Kuri uyu munsi w’umugisha wizihije isabukuru y’amavuko yawe ndagushimira cyane kandi ngusabira umugisha ku Mana.”

Yakomeje ati “Imana iguhe umugisha, imbaraga n’ubwenge bwo gukomeza kuyobora Kiliziya mu byiringiro byayo ndetse n’urukundo rwa kibyeyi.”

Ku wa 8 Gicurasi 2025, ni bwo Papa Léon XIV yagizwe Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika asimbuye Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.

Papa Leo XIV yavukiye mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois tariki ya 14 Nzeri 1955. Yagizwe Cardinal na Papa Francis tariki ya 15 Mata 2023, amuragiza Diyosezi Gatolika ya Callao muri Peru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *