
Umutoza wa Rayon Sports WFC yagize icyo avuga ku mukino wa nyuma ikipe ifite
Mu gihe Rayon Sports Women FC yamaze kwerekeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Women’s Champions League 2025, umutoza wayo mukuru Claude Rwaka aratangaza ko urugamba aribwo rugitangira.
Intego nyamukuru, nk’uko abihamya, ni ugutwara igikombe no kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Kampala Queens yo muri Uganda kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 y’umukino wabereye kuri sitade ya Kasarani ku cyumweru.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uwo mukino, Rwaka yagize Ati: “Twakoze ibikenewe kugira ngo tugere ku mukino wa nyuma, ariko urugendo ntirurarangira. Ubu dutekereza ku gikombe, kuko dufite ubushobozi bwo kucyegukana.”
Rayon Sports izahura na JKT Queens yo muri Tanzaniya kuri uyu wa kabiri, hakaba ari ho hazavamo ikipe izegukana igikombe cy’uyu mwaka ndetse ikazahagararira agace ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati muri CAF Women’s Champions League 2025-2026
Rwaka yavuze ko ikipe ye yagiye yitwara neza kuva irushanwa ritangiye, kandi ko ubu igomba gushyiraho umurava kugira ngo irangize neza ibyo yatangiye.
Aho yagize ati: “Twamye turi ku rwego rwo hejuru muri iri rushanwa. Ntidushaka gutakaza uyu mwanya twagezemo, tugomba gukomeza umurongo twatangiye.”
Uretse umukino wa nyuma, hateganyijwe n’undi wa kamarampaka aho Kenya Police Bullets izacakirana na Kampala Queens mu guhatanira umwanya wa gatatu.