Gasasira Clémence mu marangamutima menshi adusobanuriye urukundo rudasaza rwa Kristo
1 min read

Gasasira Clémence mu marangamutima menshi adusobanuriye urukundo rudasaza rwa Kristo

Umuramyi Gasasira Clémence yashyize hanze indirimbo nshya yise “Urutazashira”, indirimbo yuzuyemo amagambo y’amarangamutima akomeye yibutsa urukundo Yesu Kristo yakunze abantu, urukundo rudashira kandi rudahinduka.

Mu ntangiriro, Clémence atangiza indirimbo agaragaza uburyo Kristo yamusanze mu bihe bikomeye, igihe yari yihebye nta wundi washoboraga kumutabara. Aririmba ati:
“Yansanze nihebye, nabuze undengera, ati humura mwana wanjye, nagukunze urutazashira.”

Indirimbo yerekana uburyo Yesu yabaye igitambo cy’inyungu z’abantu bose, yikoreye ibyaha byacu ku musaraba nubwo we nta cyaha yari afite. Ubutumwa bukomeye bw’iyi ndirimbo ni uko urukundo rwa Kristo rudashingiye ku byiza umuntu akora, ahubwo ari urukundo rwinshi rudasaza, rwatumye yemera kubambwa nk’ikivume kugira ngo abanyabyaha bakizwe.

Clémence yerekana ko igihe umuntu yemeye Kristo, ahabwa ubutungane bwe, ndetse n’inyandiko y’ibyaha yamuregaga igashyingurwa ku musaraba. Ibi byerekana ko agakiza ari impano y’Imana, atari ibikorwa by’umuntu.

Indirimbo “Urutazashira” irangwa n’ijwi ryuje amarangamutima, ikibutsa buri wese gusubiza amaso inyuma akibuka uburyo Kristo yamukunze urukundo rutagira akagero. Clémence abaza ati:
“Mbese ndinde ngo nkundwe ntyo, n’Umwami uwo nahemuye, ngo ankunde urutazashira?”
Aya magambo akora ku mutima w’umukristo wese, akibutsa ko urukundo rwa Kristo ari impano idasanzwe.

Indirimbo “Urutazashira” yihariye kuko ituma ushyira umutima mu gusubiza Imana ishimwe, ihumuriza abakijijwe ndetse ikibutsa n’abatarakira agakiza ko Kristo yabakunze urukundo rutazashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *