
CECAFA yiseguye kuri APR FC!
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), yasabye imbabazi ikipe ya APR FC nyuma yo guha amakuru atari yo iyi kipe.
Kuri uyu Mbere, tariki ya 16 Nzeri 2025, nibwo APR FC yakinnye umukino wayo wa nyuma mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 aho yahataniraga umwanya wa Gatatu nyuma yo kunanirwa kugera ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda KMC igitego kimwe ku busa (1-0) cyinjijwe na Memel Raouf Dao.
APR FC yahawe amakuru ko iza gutegereza ijoro ryo gusangira ku meza kw’abayobozi n’amakipe yitwaye neza muri iri rushanwa, akaba ari bwo ihabwa imidali y’Umulinga yari yegukanye.
Gusa siko byagenze ahubwo amakipe yitwaye neza yahembewe ku kibuga nyuma y’uko Singida Black Stars itsinze Al Hilal Omdurman ibitego bibiri ku busa (2-1) ku mukino wa nyuma igatwara igikombe.
Andrew Oryada Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itangazamakuru muri CECAFA, asaba imbazi APR FC yagize Ati:“Mu izina rya komite ya CECAFA ndashaka gufata uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ikipe ya APR FC. Hatanzwe amakuru nabi, bituma ubwo hatangwaga imidali batagaragara ku kibuga.”
APR FC usibye kwegukana imideli y’umwanya wa Gatatu ndetse igahabwa n’ibihumbi 10$, umukinnyi wayo ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso, Memel Raouf Dao, yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.