U Rwanda rwerekanye umuco warwo mu iserukiramuco rya 8 rya Afurika ryabereye i Seoul
U Rwanda rwifatanyije n’ibihugu byinshi bya Afurika mu kwizihiza ihuriro ry’umuco w’umugabane wa Afurika muri Seoul Africa Festival ku nshuro ya 8, iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa na Africa Insight.
Iri serukiramuco ryagaragayemo imbyino n’imihango gakondo, imurikabikorwa ry’ubuhanzi ndetse no gusangira amafunguro, ryitabirwa n’abantu benshi bari bashishikajwe no kumenya umurage wa Afurika.
U Rwanda rwahagarariwe n’Itorero Umucyo, itsinda ry’imbyino gakondo ryaserukiye igihugu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo kwegukana irushanwa ry’iserukiramuco mu mwaka wa 2024.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa, yashimye uburyo abantu bitabiriye ari benshi ndetse n’ubumwe iri serukiramuco ryagaragaje.
Yagize ati: “Twishimiye cyane kwitabira iserukiramuco rya 8 rya Afurika ryabereye i Seoul, aho twizihije ubutunzi bw’imico itandukanye ya Afurika binyuze mu mbyino, imurikabikorwa ry’ubuhanzi no gusangira amafunguro.”
Yakomeje ashima abateguye iri serukiramuco, imiryango y’Afurika ndetse n’amatsinda y’umuco, avuga ko umusanzu wabo wagize iri serukiramuco “intsinzi ifite agaciro”.
Seoul Africa Festival imaze kuba urubuga runini rwo guhuza ibihugu bya Afurika muri Koreya y’Epfo kugira ngo byerekane imico yabyo, bikomeze guhuza abantu ndetse no gusangizanya ubwumvikane n’Abanyakoreya.
Uko u Rwanda rukomeza kwitabira iri serukiramuco binyuze muri ambasade yarwo n’amatorero gakondo, bigaragaza umuhati w’igihugu mu guteza imbere ububanyi n’amahanga bushingiye ku muco no kumurikira isi umurage warwo.
