Thomas Partey yongeye kwitaba urukiko
1 min read

Thomas Partey yongeye kwitaba urukiko

Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal, Thomas Partey, yahakanye ibyaha aregwa byo gufata ku ngufu abagore babiri ndetse no gukorera undi mugore ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana, w’imyaka 32, yitabye urukiko rwa Southwark Crown Court aho yabanje kwemera amazina ye maze ariko ahakana ibyaha byose uko ari bitandatu aregwa: ibyaha bitanu byo gusambanya abagora ku gahato n’ikindi kimwe cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ibyaha bivugwa ko byabaye hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2022 ubwo yari akibarizwa muri Premier League. Byanemejwe ko ibi birego byatangiye gukurikiranwa ku mugaragaro nyuma y’iminsi ine avuye muri Arsenal, ubwo amasezerano ye yarangiraga ku mpera za Kamena uyu mwaka.

Mu gihe ategereje isomwa ry’urubanza rwe riteganyijwe gutangira ku wa 2 Ugushyingo umwaka utaha, yarekuwe by’agateganyo ariko agomba gukurikiza amategeko amugenga arimo no kumenyesha inzego z’umutekano mbere y’uko akora urugendo mpuzamahanga.

Nubwo yarekuwe, Thomas Partey afite amabwiriza amubuza kwegera cyangwa kuvugana n’abagore bamushinja.

Icyakora, ibi ntibimubuza gukina umupira. Kuri ubu akinira ikipe ya Villareal yo muri Espagne, ndetse yari yaje mu Bwongereza gukina umukino wa Champions League n’ikipe ya Tottenham Hotspur wabaye ku mugoroba wo ku munsi w’ejo, aho yinjiye mu kibuga asimbuye, gusa ikipe ye itsindwa igitego 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *