
Indirimbo “Ibanga” y’umuramyi wamamaye mu ndirimbo ‘Yohana’ ikomeje guhumuriza abihebye
Umuramyi Mujawayezu Jean d’Arc wamenyekanye ku ndirimbo “Yohana” yashyize hanze indirimbo nshya “Ibanga” isanga izindi zigera muri 14 amaze gukora zose zavuye ku rukundo indirimbo ye ya mbere yakiranywe
Ni indirimbo imaze iminsi mike gusa ikaba imaze kurebwa n’ibihumbi byinshi by’abantu, kandi ikaba irimo ubutumwa bwiza bwo gukomeza abantu yaba abafite intege nke, abananiwe bagakomera kubera ko isi irimo ibibazo byinshi bishobora gutuma umwana w’umuntu acika intege.
Jean d’Arc ari mu bakora indirimbo zibyinitse kandi zifite ubutumwa bwiza mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ibituma zikundwa n’abatari bake n’ubwo baba batazi nyirazo akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo “Yohana”.
Muri iyi ndirimbo “Ibanga” mu magambo yayo, Mujawayezu avugamo ko uwo umuntu azaba we Imana yabigize ibanga rikomeye.
Aterura agira ati: “Yamenye kera kera cyane ntaraba urusoro mu nda ya mama anshiriraho kuzaba umuhanuzi uzahanurira amahanga yose, yabigize ibanga rikomeye, uwo azangira we yabigize ibanga…”
Uyu muramyi azwi kandi ku zindi ndirimbo zirimo: Yohana, Nsiz’ububata n’umwijima, Imvugo, Urera, Igihango, Ijambo, Ibanga aherutse gushyira hanze n’izindi.
Indirimbo “Ibanga” Ya Mujawayezu Jean d’Arc