Tariki ya 18 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka
2 mins read

Tariki ya 18 Nzeri: Umunsi nk’uyu mu mateka

Turi ku wa 18 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 261 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 104 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wo guharanira kugira amazi meza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1962: U Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi, Jamaica na Trinidad byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1961: Dag Hammarskjöld wayoboraga Umuryango w’Abibumbye yapfiriye mu mpanuka y’indege, agiye muri Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bikorwa byo (…)

Turi ku wa 18 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 261 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 104 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wo guharanira kugira amazi meza.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1962: U Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi, Jamaica na Trinidad byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1961: Dag Hammarskjöld wayoboraga Umuryango w’Abibumbye yapfiriye mu mpanuka y’indege, agiye muri Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bikorwa byo gushosha intambara yahaberaga.

1988: Muri Birmanie hakozwe coup d’état yasize Gen Saw Maung asimbura Maung Maung.

2014: Abaturage ba Scotland batoye banga ko bahabwa Ubwigenge n’u Bwongereza aho 55% banze ubwo bwigenge abandi 45% bagatora babusaba.

2015: Abantu 17 bari mu musigiti, abasekirite babiri ndetse n’abasirikare 13 bari mu kigo cyabo, bahitanwe n’ibitero byibasiye Pakistan.

Mu muziki

2004: Britney Spears yashyingiranywe n’umubyinnyi Kevin Federline mu birori byatumiwemo abantu 27 bikamara iminota itanu. Ni ubukwe bwa kabiri yari akoze mu mezi icyenda ndetse uyu mugore yahise atandukana n’uyu mugabo nyuma y’imyaka ibiri.

Abavutse

1939: Havutse Jorge Sampaio wayoboye Portugal.

1976: Havutse Ronaldo Luís Nazário de Lima benshi bakunze nka Gifaru ubwo yakinaga mu bataha izamu muri Real Madrid no mu Ikipe y’Igihugu ya Brésil.

Abapfuye

2012: Hapfuye Steve Sabol, Umunyamerika washinze NFL Films.

2021: Jolidee Matongo, umunyapolitiki ukomoka muri Afurika y’Epfo, yaguye mu mpanuka y’imodoka avuye mu bikorwa byo kwamamaza perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *