
Hagiye kongera guhembwa abitwaye neza muri Rwanda Premier League
Urwego rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda[Rwanda Premier League], rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya ePoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa aho iki kigo kizahemba abitwaye neza muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane wa tariki 18 Nzeri 2025, aho hagamijwe kuzamura ireme ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda ndetse no gukomeza kuzana abafatanyabikorwa muri ruhago y’u Rwanda.
Iki kigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa, ePoBox , muri ubu bufatanye kizahemba umukinnyi mwiza w’umwaka wa shampiyona y’u Rwanda (Player of the Season) aho azahabwa imodoka izaba ifite agaciro ka miliyoni 15 mu mafaranga y’u Rwanda.
hazajya hahembwa kandi umukinnyi wahize abandi mu cyumweru (Player of The Week) aho azajya habwa ibihumbi 200 mu mafaranga y’u Rwanda , Umufana witwaye neza (Fan of the Match) we akazajya ahembwa ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda kandi ahembwe kuri buri mukino.
Shampiyona y’u Rwanda kuri ubu iri gukinwa ku munsi wayo wa kabiri , ikaba yaratangiye tariki ya 12 Nzeri 2025, aho amakipe akomeye yabonye amanota atatu ku mikino yayo ya mbere, Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports, Police FC itsinda Rutsiro Fc gusa AS Kigali yo yabuze amanota atatu y’umunsi imbere y’Amagaju.
Si ubwambere hagiye gutangwa ibihembo nk’ibi kuko n’umwaka ushize w’imikino nabwo byaratanzwe ariko umufatanyabikorwa aza guhitamo gusesa amaseno ajyanye n’iyi gahunda kubera ibitarumvikanweho n’impande zombo , umukinnyi w’umwaka yari yabaye myugariro wa APR FC Niyigena Clement.
Abakurikira ruhago Nyarwanda bemeza ko ibihembo nk’ibi bizazamura ireme ry’umupira w’u Rwanda ndetse n’ihangana ry’abakinnyi mu kibuga utibagiwe no kongera ubushyuhe n’uburyohe ku kibuga cyane ko n’abafana nabo batekerejweho kuri iyi nshuro muri ibi bihembo by’uyu mwaka w’imikino.