
Diego Simeone yavuze impamvu yamuteye gushyamirana n’umufana
Umutoza w’ikipe ya Atletico Madrid, Diego Simeone, yagaragaje kwicuza gukomeye ku myitwarire ye nyuma y’umukino wa Champions League wamuhuje ikipe ye na Liverpool ku kibuga cya Anfield, ariko anashimangira ko ibyo yakoze byatewe n’amagambo y’agasuzuguro yabwiwe n’abafana ba Liverpool.
Ni umukino waranzwe n’ishyaka rikomeye, aho Liverpool yatangiye neza itsinda ibitego bibiri hakiri kare binyuze kuri Andy Robertson na Mohamed Salah, ariko Atletico yaje kwishyura byose biciye kuri Marcos Llorente. Gusa umukino wasojwe n’igitego cya Virgil van Dijk ku munota wa 92, gihesha intsinzi Liverpool ku bitego 3-2.
Nyuma y’icyo gitego cya nyuma, Simeone yagaragaye atishimye, anagirana amahane n’abafana bari inyuma y’aho yari ahagaze. Amashusho yagaragaje uyu mutoza w’imyaka 55 avugana uburakari bwinshi n’umusifuzi wa kane, mbere y’uko asohorwa mu kibuga n’abashinzwe umutekano.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Simeone yagize ati:
“Ndicuza uruhare nagize muri aya makimbirane. Tuziko turi mu mwanya utwemerera kuba urugero rwiza, ntabwo ari byiza kwerekana amarangamutima mu buryo bubi.”
Ariko yongeyeho ko kutishima kwe kwaturutse ku magambo mabi y’akarengane yakomeje gukoreshwa n’abafana ba Liverpool kuva umukino utangiye kugeza urangiye.
Yakomeje agira ati:”Turi abantu , ntabwo byoroshye kumara iminota 90 wibasirwa n’amagambo atari meza. Ntabwo nshaka kwinjira cyane mu byo navuze cyangwa navugiweho, ariko ndasaba ko ibyo na byo byakemurwa kimwe n’uko twamagana irondaruhu n’izindi mvugo zibiba urwango mu mupira w’amaguru.”
Simeone yasabye ko abafana nk’abo babwirwa, ndetse hagafatwa ingamba ziboneye. Ati:
“Sinshaka guhindura isi, ariko sinshaka no kuba nyirabayazana w’imyitwarire mibi. Nizeye ko Liverpool izareba niba hari igikorwa kuri abo bafana, kuko ibyo bakora bifite ingaruka.”